Imodoka ya tagisi minibisi yavanaga abagenzi i Bugarama yerekeza i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi, yataye umuhanda igonga umukingo, abagenzi 14 yari itwaye bose barakomereka.
Ni impanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota 50 zo kuwa wa Kabiri tariki ya 13 Gicutasi 2025,ubwo iyo modoka yageraga mu Mudugudu wa Cyirabyo A, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu ikarenga umuhanda umushoferi akayikubita ku mukingo ikagwa mu muferege.
Iyo tagisi minibisi fite plaque RAF 566C yari itwawe na Twagiramungu Joël w’imyaka 34, uvugwaho kuba yarenze umuhanda kubera uburyo yihutaga cyane.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe mutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi byakozwe n’umushoferi wari uyitwaye.
Yemeje ko mu bari mu modoka nta wahasize ubuzima, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Ati “Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi bitewe n’aho yari ageze kuko harimo ikorosi.”
Yakomeje agira ati“Tuributsa abashoferi kujya birinda uburangare bakanirinda kwirara igihe batwaye, kuko abatwara imodoka zitwara abagenzi baba bafite umwihariko wo kubumbatira umutekano w’abo batwaye.”
UMUSEKE.RW
hhhhh isi si so si nyoko
pole ku bakomeretse, I mana ibahe gukira vuba