Ubuki: Ubutunzi, umurage n’iterambere ry’abagore b’i Rutsiro

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Aba Abagore borora inzuki mu buryo bugezweho

“Ubuki si ibyo kurya gusa; ni ubuzima, ni ubutunzi, ni umurage. Ni inzira nshya y’abagore benshi bo mu Rwanda yo kwiyubaka no kubaka igihugu,” — Nyirakamineza Marie Chantal, Umuyobozi wa Rutsiro Honey Ltd.

Ku wa 20 Gicurasi 2025, u Rwanda rwizihije ku nshuro ya mbere Umunsi Mpuzamahanga w’Inzuki, ruhuriza hamwe ibitekerezo by’isi yose: kurengera ibidukikije, guteza imbere uburinganire no kwimakaza iterambere rirambye.

Byari ibirori bidasanzwe aho abavumvu bashimiye Leta y’u Rwanda kuba yaratekereje ku mwuga wabo, usanzwe ufatwa nk’uciriritse, nyamara utanga agatubutse kandi ukagira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubworozi bw’inzuki bufasha abagore kwiyubaka

Ku wa 21 Gicurasi 2025, abanyamakuru, abavumvu, abaganga gakondo, abashoramari n’inzego zitandukanye basuye abagore bo mu Karere ka Rutsiro bibumbiye muri Koperative COVEED, bareba uko borora inzuki mu buryo bugezweho.

Abo bagore bo mu cyaro bagaragaje ko ubworozi bw’inzuki bwabahinduriye ubuzima, bushingiye ku bumenyi, ubufatanye, umurava no gukunda ibidukikije.

Emilienne Mukasine, Umuyobozi wa COVEED, yagize ati: “Twize ko inzuki zitanga ubuki bwiza iyo zibaye mu mutuzo. Ni yo mpamvu twita ku bidukikije, twiyungura ubumenyi kandi tugakorana n’inzobere.”

Mugenzi we yemeza ko amahugurwa yahawe yamuhinduriye imyumvire ku ikoreshwa ry’umutungo no guharanira iterambere ry’umuryango.

Ati: “Nari nsanzwe ntekereza ko ubworozi bw’inzuki ari umwuga w’abagabo gusa, ariko ubu maze gusobanukirwa ko natwe abagore dushoboye. Ubu aho ntuye batangiye kunyubaha kubera ibyo nakuye muri uyu mushinga.”

Binyuze mu mushinga wa “Women for Bees” wa UNESCO na Guerlain, abagore bahawe amahugurwa n’ibikoresho bigezweho mu bworozi bw’inzuki.

Kugeza ubu, muri iyi porogaramu, abagore 33 n’abagabo 3 bahagarariye amakoperative atatu y’ubworozi burambye bw’inzuki bamaze guhugurwa.

Emmanuel Uwizeyimana, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko bari kwagura umushinga w’imizinga y’inzuki no kongerera ubushobozi abavumvu.

Yongeraho ko ubworozi bw’inzuki bwarenze kuba umwuga usanzwe, ahubwo bwahindutse igikoresho cy’ingenzi mu guhindura ubuzima bw’abagore bo mu cyaro, kububakira icyizere no kubafasha kugera ku mibereho irambye.

Inzuki, Inyamahoro zifite akamaro

Ndashyikirwa Medard, umuvumvu w’umwuga wo mu Karere ka Kirehe, avuga ko inzuki ari inyamahoro zikorera mu mutuzo kandi zifite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu n’ibidukikije.

Ati: “Ziryana ari uko zatewe cyangwa zibonye icyahungabanya umutekano wazo. Zigira urwungano rwihariye rw’ubuhumekero kandi zibasha gutandukanya impumuro zitandukanye.”

Ndashyikirwa asaba bagenzi be kwita ku mizinga yabo no gufata neza inzuki, kuko ari bwo buryo bwo kugera ku musaruro mwiza no kubungabunga ibidukikije.

Uretse gutanga ubuki, inzuki zigira uruhare mu buhinzi kuko zifasha mu gusakaza imisemburo (pollination) hagati y’ibimera, bigatuma imbuto n’imboga zera neza kandi umusaruro ukiyongera.

Mu gihe abandi baba bambaye imyambaro ibarinda kuribwa n’inzuki, Ndashyikirwa we azikozamo intoki ntizimurye

Umusaruro ufite isoko n’agaciro

Urugendo rwakomereje ku ruganda rwa Rutsiro Honey Ltd rutunganya ubuki bw’umwimerere bukoherezwa ku masoko yo mu gihugu no hanze.

Nyirakamineza Marie Chantal, Umuyobozi warwo, yavuze ko uruganda rushobora gutunganya ibiro 500 by’ubuki ku munsi, ariko kuri ubu ruri kuri 40% by’ubushobozi.

Yavuze ko hari ingamba zifatika zo kongera umusaruro, zirimo ubufatanye n’inzego zitandukanye, cyane cyane UNESCO.

Yagize ati: “Tugamije gukorana n’abavumvu, by’umwihariko urubyiruko n’abagore, tunifashishije imizinga ya kijyambere kugira ngo umusaruro wiyongere kurushaho.”

Hagaragajwe kandi umusaruro w’ubuki wa divayi yitwa Umunezero, werekana uburyo ubuki bushobora kubyazwa ibindi bicuruzwa bifite ireme, byongera agaciro k’umusaruro w’aborozi b’inzuki.

Pariki ya Gishwati-Mukura: Isoko y’ubuki bw’umwimerere

Urugendo rwakomereje muri Pariki ya Gishwati-Mukura, iri ku rutonde rwa UNESCO rw’ibyanya bibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Iyi Pariki ifasha mu bushakashatsi, guhanga udushya, no kwigisha isano y’ibikorwa bya muntu n’ibidukikije.

Mukire Jean Damascene, umuganga gakondo, yagize ati: “Gishwati si ishyamba gusa, ni isoko y’ubuzima. Ibyo inzuki zihakura bituma ubuki buba umwimerere, burinda kandi buvura.”

Yasobanuye uko ibimera gakondo byo muri pariki bifasha inzuki gukora ubuki bufite intungamubiri, bityo bikongera akamaro ku buzima n’ubukungu.

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yashimiwe uruhare rwayo mu kongerera abagore ubumenyi, amasoko n’ibikoresho by’ibanze.

Ubuki bwahindutse umurage, igikoresho cy’iterambere, umuyoboro w’uburinganire, ndetse n’ikiraro gihuza ubukungu n’ibidukikije.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (RAB) ivuga ko kugeza mu mpera za 2024 umusaruro w’ubuki wari ugeze kuri toni 7000, ibingana na 80% by’intego y’igihugu.

Umusaruro w’aba bagore bakora ubuvumvu ubona isoko ku ruganda rwa Rutsiro Honey Ltd
Nyirakamineza avuga ko divayi bise Umunezero H&G ari muryoshyabirori
Mukire avuga ko Pariki ya Gishwati-Mukura ibitse ibyatsi n’ibiti gakondo bikungahaye ku miti ivura ikanafasha inzuki guhova ahujuje ubuziranenge
Gusura Pariki ya Gishwati-Mukura bisaba imbaraga kuko ugenda uterera udusozi ari nako wogoga ibibaya
Abavumvu bishimira ko uyu mwuga wahawe agaciro mu Rwanda
Abagore borora inzuki mu buryo bugezweho
Inzuki zabahaye agaciro n’amafaranga

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Rutsiro

Yisangize abandi