Abakiniye Amavubi “FAPA” baritegura umukino mpuzamahanga

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe y’abahoze bakinira ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru [FAPA], iri gutegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza n’abanya-Uganda mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Nk’uko bigaragara mu Itangazo FAPA yageneye abanyamakuru, biteganyijwe ko uyu mukino uzakinwa ku wa 21 Kamena 2025 Saa yine z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium. Iyi kipe y’abakiniye Amavubi, izakina na Flair 50 Football Club y’abazaba baturutse muri Uganda.

Byitezwe ko ari umukino uzagaragaramo amazina y’abahoze bakinira Amavubi mu myaka yashize ndetse n’abakiniye Uganda Cranes. Uretse gukina uyu mukino kandi, ni n’umunsi w’ibirori birimo kwishimira umubabo w’Ibihugu byombi mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga.

Murangwa Eric Eugène uyobora iri huriro ry’abahoze bakinira Amavubi [FAPA], yavuze ko ari ishema rikomeye kuri bo ku kuba bitegura kuzakira bagenzi ba bo bazaba baturutse muri Uganda.

Ati “Ni ishema rikomeye kwakira abavandimwe bacu b’abanya-Uganda, muri uyu mukino uzarangwa n’ibyishimo, umubano mwiza, ubusabane n’ubuhanga bwo guconga ruhago. Umupira w’amaguru ufite ubushobozi bwo guhuza abantu no kubaka Ubumwe burambye, kandi uyu mukino ni gihamya y’izo mbaraga dusanga mu mupira w’amaguru.”

FAPA, isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abakiri bato gukuza impano za bo mu mupira w’amaguru, gukina imikino itandukanye iyihuza n’abakuze bakinnye ruhago, ibikorwa byo gufasha mu Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda n’ibindi.

Ikipe ya bo y’umupira w’amaguru itozwa na Higiro Thomas, irimo amazina asanzwe nka Kamanzi Karim, Mutarambirwa Djabil, Uwacu Jean Bosco, Ngabo Albert, Nshizirungu Hubert, Hakundukize Adolphe, Munyemana Nuru, Ndayishimiye Eric, Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise, Niyonshuti Gad, Mateso Jean de Dieu, Sibomana Abdoul  n’abandi.

Abakiniye Amavubi basanzwe bakina nk’abatarabigize umwuga

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *