Abakinnyi batandukanye batojwe n’umutoza, Ntirenganya Jean de Dieu mu Akarere ka Gatsibo, bakoze igikorwa cyo kumwibuka nyuma yo kumara umwaka yitabye Imana, biyemeza kuzakomeza gusigasira Irerero ry’Umupira w’amaguru uyu mutoza yasize atangije.
Ku wa 4 Nyakanga 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru yari incamugongo yavugaga ko Ntirenganya Jean de Dieu, yitabye Imana azize uburwayi. Ni umutoza wazamuye benshi mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka mu Akarere ka Gatsibo mu Intara y’i Burasirazuba.
Nyuma y’umwaka umwe, abo Ntirenganya yazamuye, bakoze igikorwa cyo kumwibuka. Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Kamena 2025, gikorwa n’abari bayobowe na Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco n’abandi.
Igikorwa cyabanjirijwe no kubanza kujya gusura aho Ntirenganya aruhukiye mu Akarere Ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo. Bahavuye bajya ku kibuga cya Kiramuruzi ari na ho uyu mutoza yatorezaga.
Nyuma y’iki gikorwa, aba bakinnyi bavukiye i Gatsibo, bahise bakina umukino wa gicuti. Umukino wa mbere watangiye Saa Saba z’amanywa, Irerero rya Gatsibo Football Academy ryatsinze Interforce FC ibitego 2-1.
Umukino wakurikiyeho wahuje ikipe y’abarerewe Kiramuruzi bafatinyije n’abashyitsi, urangira Inkomezabigwi FC irimo abasanzwe baba Kiramuruzi itsinze ibitego 3-1.
Nyuma y’iyi mikino, habayeho umwanya wo kugaruka ku bigwi byaranze umutoza Ntirenganya, bibukiranya ko bakwiye gukomeza gushyigikira ibikorwa yasize birimo gufasha abana b’i Gatsibo kuzamura impano za bo mu mupira w’amaguru. Aba kandi bemeranyije ko kizaba igikorwa ngarukwamwaka kizajya kizahoraho.


















UMUSEKE.RW