Bashunga yabeshyeye u Rwanda ngo abone ubwenegihugu bw’u Budage

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Uwahoze ari umunyezamu mu makipe arimo Rayon Sports, Bashunga Abouba usigaye atuye mu gihugu cy’u Budage ku Mugabane w’i Burayi, yahisemo amayeri yo gukoresha imvugo zibeshyera u Rwanda kugira ngo abashe kubona ubwenegihugu bw’aho atuye.

Uko imyaka ishira, ni ko bamwe mu Banyarwanda bashaka amaramuko mu Bihugu by’i Burayi na Leta Zunze za Amerika, bahimba ibinyoma bigamije gusebya no kubeshyera u Rwanda bagamije guhabwa Ubwenegihugu no kubona amaramuko muri ibyo bihugu.

Kuru ubu undi ugezweho, ni Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu w’amakipe arimo Rayon Sports na Gicumbi FC. Uyu ubu atuye ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Budage ariko umuryango we uracyaba mu Rwanda. Uyu mugabo yamaze kuvuga ko ari impunzi ndetse yavuye mu Rwanda ahunga kugirirwa nabi.

Ubusanzwe abanya-Afurika baba bashaka ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi, baba bagomba gutanga ibimenyetso by’ibyo baba bavuga. Ikiyongera kuri ibi, baba bafite abanyamategeko bababuranira bagendeye ku byo baba bababwiye ariko bigasaba ibimenyetso.

Ku wa 27 Gicurasi 2025, ni bwo Bashunga yagombaga kujya mu rukiko ari kumwe n’umunyamategeko we maze bagasubiza ibibazo babazwa. Muru uku kubazwa, mu byo basubiza bigomba kuba bigaragaza ko koko uwo muntu ari impunzi ndetse akagaragaza ibyo yahunze.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu Banyarwanda babashije gukurikirana uru rubanza, avuga ko ko Bashunga mu byo we n’umunyamategeko we basubije, harimo ko yavuye mu Rwanda ahunze ubugizi bwa nabi.

Ibi abishingira ku bwo yahamagarwaga mu ikipe y’Igihugu, Amavubi mu 2020 ubwo yiteguraga kujya muri CHAN yabereye muri Cameroun. Uyu mugabo nta bwo yari mu banyezamu batatu bajyanye n’ikipe y’Igihugu gukina iri rushanwa.

Ikindi yavuze ashingiraho avuga ko yahunze kugirirwa nabi, ni ubwo urugo rwe rwaterwaga amabuye mu 2018 n’abantu batamenyekanye. Icyo gihe yari atuye ku Ruyenzi mu Akarere ka Kamonyi.

Ku wa 12 Ukuboza 2018 APR FC yatsinze Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, ibitego bya APR FC byatsinzwe na Issa Bigirimana na Michel Rusheshangoga wagishyizemo mu minota ya nyuma. Nyuma y’uyu mukino, abafana ba Rayon Sports bagaragaje akababaro kenshi banenga uko Bashunga yari yitwaye muri uyu mukino.

Mu ijoro ry’uwo munsi, ni bwo abantu batamenyekanye bateye urugo rwe maze barutera amabuye kugeza ubwo bamennye ibirahure by’amadirishya.

Icyo gihe Abouba yabwiye IGIHE ati “Ni abantu nka batanu banteye basakuza bavuga ko nabatsindishije. Byari nka saa 02:30. Bateye amabuye urugo rwanjye bari hanze y’uruzitiro bamena ibirarure by’amadirishya y’inzu yanjye. Nagerageje kubasaba imbabazi ariko ntibanyumva mbimenyesha Polisi, ngize amahirwe mbona baragiye ntawe bakomerekeje.”

Nyuma y’ibi bihe bibi, uyu munyezamu yatangiye gushaka uko yagana ku Mugabane w’i Burayi. Muri Mutarama 2022, Abouba yerekeje muri Portugal aho yavugaga ko yamaze kumvikana na VITÓRIA SETÚBAL yakinaga mu Cyiciro cya Gatatu muri iki gihugu gusa na ho ntiyahatinze.

Muri Nyakanga 2022, Bashunga yabwiye UMUSEKE ko ibyo gukina muri Portugal byari bihindutse ahubwo ko agiye kujya mu Bufaransa ariko byose byari inzira yashakaga yo kugera mu Budage no kuhashaka ubwenegihugu.

Icyo gihe yagize ati “Nahinduye ikipe. Nzakina France. Nzasinya vuba mu mpera z’uku kwezi. Ubu ndi Portugal ariko vuba ndasubira France.”

Gusa izi nzira zose, abamuzi neza bavuga ko icyo yishakiraga byari ukugera i Burayi mu gihugu atuyemo ubu kugira ngo ibyo gukina ruhago abihagarike ahubwo atangire ubundi buzima.

Bashunga yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC yamazemo umwaka, Buildcon FC yo muri Zambia na Mukura VS yikojejemo.

Bashunga Abouba wakiniye Gicumbi FC, yahisemo kubeshyera u Rwanda ngo abone amaramuko mu Budage
Aho Bashunga yaburaniye

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi