Kamonyi: Mu imurikabikorwa JADF biyemeje kwishakamo ibisubizo

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Kamonyi Semugaza Tharcisse

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kamonyi (JADF) bavuga ko kwishakamo ibisubizo ari yo nzira yonyine yo guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Iyi ntego yo kwishakamo ibisubizo bamwe mu bagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bayihize nyuma y’uko zimwe mu nkunga z’imiryango mpuzamahanga bagombaga guhabwa zitabonetse.

Ubwo hasozwaga imurikabikorwa n’imurikagurishwa mu Karere ka Kamonyi, umuyobozi wa JADF mu Karere ka Kamonyi,  Semugaza Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko abafatanyabikorwa bose bari bafite ingengo y’imali  ya miliyari 3,5Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

Semugaza avuga ko muri iyo ngengo y’imali bagombaga gukoresha habonetse miliyari 2,8Frws agera kuri Frw 800,000 ntiyatanzwe n’abaterankunga.

Ati: ”Nubwo bimeze bityo nta cyuho cyabayeho kuko hari imwe mu miryango itari iya Leta ifite ibikorwa bibyara inyungu.”

Semugaza avuga ko nubwo hari imiryango ifite ingengo y’imali ishingiye kuri izo nkunga z’abanyamahanga, banagira  n’amafaranga yabo ava muri ibyo bikorwa bibyara inyungu bituma bagera ku ntego bari bibaye mu gihe cy’umwaka.

Ati: ”Tugomba kwishakamo ibisubizo tudategereje inkunga y’amahanga kuko itegeko rigenga imiryango itari iya Leta riyemerera gukora ibikorwa bibyara inyungu, izo nyungu zivuyemo zigashorwa mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.”

Umuyobozi wa JADF muri Kamonyi, avuga ko nubwo hari abo inkunga y’amahanga nk’imiryango nka USAID, n’iy’Ababiligi yashatse gukoma mu nkokora imikorere y’imwe muri iyo miryango, bashatse uko babisohokamo bakaba baraje kugaragariza abaturage serivisi babakorera mu nkingi eshatu.

Bamwe mu bikorera basaba ko iminsi yagenewe imurikabikorwa n’imurikagurisha ngarukamwaka yajya iba kabiri mu mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko umukoro bakuye muri iri murikabikorwa ari ukongera umubare w’abaryitabira barimo n’abanyamahanga.

Ati: ”Ibikubiye mu nkingi eshatu byose byari muri iri murikabikorwa, byaba ibishingiye ku buhinzi, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere nta na kimwe cyabuze.”

Nahayo avuga ko mu bo basaba bagomba kwishakamo ibisubizo harimo urubyiruko kuko rufite amahirwe rwahawe n’igihugu.

Ati: ”Urubyiruko rwacu rukwiriye gutinyuka rugakura amaboko mu mifuka.”

Dr Nahayo avuga ko ikibazo cy’igishoro kitagomba kubabera imbogamizi kuko igitekerezo ari cyo kigomba kubanza ibindi bikaza bikurikira.

Kugeza ubu abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere muri Kamonyi barenga 80. Abitabiriye imurikabikorwa ry’iminsi itatu ni imiryango 79.

Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère ashyikiriza igikombe abakora mu ruganda rutunganya inzoga
Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko bagiye kongera umubare w’abitabira Imurikabikorwa
Abakora mu nganda z’Ubuhinzi bashimiwe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *