Gasabo: Polisi yaguye gitumo abateka kanyanga

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo yatatiye mu cyuho abantu batatu basanzwe batetse ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Bafashwe mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, aho bafatiwe mu Murenge wa Gikomero, Akagali ka Murambi.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yahamirije UMUSEKE aya makuru, avuga ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano yabataye muri yombi.

Ati ” Bafatanywe kandi ibikoresho bifashisha mu guteka iyo kanyanga. Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage dore ko bari basanzwe bateka kanyanga.”

Yavuze ko tariki ya 3 Nyakanga nabwo batetse kanyanga, inzego z’umutekano zigiye kubafata baratoroka nabwo muri urwo rugo hafatirwa Litiro 10.

Muri aka karere mu mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga, Bumbogo ni hamwe mu hantu hakunze kuvugwa abaturage bateka kanyanga, ndetse n’ibindi biyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge.

CIP Gahonzire yavuze ko Polisi y’u Rwanda iburira abaturage cyane cyane abatuye muri iyo Mirenge kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye.

Ati “Ibiyobyabwenge mu Rwanda ntibyihanganirwa kuko hari n’itegeko rihana ababyishoramo ibihano bikomeye birimo n’igifungo, abaturage bumva ko bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge baribeshya, kuko ntabwo byabahira, nta muntu wakijijwe n’ibiyobyabwenge, nibashake indi mishinga yo gukora irahari.”

Abafashwe na kanyanga bafatanywe ndetse n’ibikoresho bakoreshaga bafungiye kuri Sitasiyo ya Gikomero ngo bakorerwe amadosiye bajyanwe imbere y’amategeko.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *