Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu bahuza bagenwe n’Imiryango ya EAC na SADC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.
Baganiriye ku mbaraga zikomeje gukoreshwa mu kugera ku mahoro arambye muri Congo no gukemura ibitera ibi bibazo bihereye mu mizi.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Uhuru Kenyatta bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe, bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.
Urugendo rwe rubaye mu gihe hakomeje ibiganiro bigamije gushakira hamwe igisubizo cy’umutekano mucye muri RDCongo.
Kuri ubu intumwa z’u Rwanda n’iza RDCongo ziri i Doha aho zikurikiye ibiganiro bihuza M23 na leta ya Congo.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka , u Rwanda na RDC basinyanye amasezerano i Washngton agamije gushyira iherezo ku mutekano mucye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
UMUSEKE.RW