Rayon Sports yabonye umuti ugabanya imishahara y’abakinnyi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwahisemo kugabanya umubare w’abakinnyi iyi kipe yari ifite umwaka ushize bityo bikayifasha kugabanya amafaranga y’imishahara myinshi yatangaga bikayijyana mu myenda ya hato na hato y’abakozi.

Ku wa Kabiri tariki 8 Nyakanga 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaganiriye n’abanyamakuru bubasobanurira ahazaza h’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino 2025/2026 n’izindi gahunda za yo.

Mu byavuzwe na Perezida wa Gikundiro, Twagirayezu Thadée, harimo ko uyu mwaka izakoresha abakinnyi 26 bavuye kuri 35 bifashishijwe umwaka ushize w’imikino 2024/2025.

Muri aba bakinnyi bazakoreshwa uyu mwaka, hazaba harimo 13 b’abanyarwanda na 13 b’abanyamahanga. Yavuze ko kugabanya uyu mubare w’abakinnyi bizabafasha byibura kugabanya miliyoni 10 Frw y’imishahara yari yaratanzwe umwaka ushize. Uyu muyobozi yavuze ko byibura imishahara y’amakipe yombi [abagabo n’abagore] izajya itwara hagati ya miliyoni 35-40 Frw buri kwezi.

Iyi kipe yamaze gutangira imyitozo itegura umwaka w’imikino mushya, cyane ko izanahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup 2025/2026.

Abakinnyi bo bakomeje imyitozo
Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwavumbuye umuvuno ugabanya imishahara y’abakinnyi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi