MIGEPROF yahaye gasopo abasambanya abana bataruzuza imyaka y’ubukure

webmaster webmaster

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yakuriye yahaye ubutumwa abagifite imyumvire yo guhishira abakoresha imibonano mpuzabitsina abana b’abakobwa n’abahungu batarageza ku myaka y’ubukure.

Usambanyije umwana aba amwangirije mu mubiri n’ubuzima bwe buri imbere, kandi ari we muyobozi w’ejo hazaza.

Mu bukangurambaga bwise ‘Turwanye Gusambanya Abana’, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango isaba Abanyarwanda kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gistina, by’umwihariko gusambanya abana ahubwo bagatanga amakuru kandi ku gihe mu rwego rwo gukumira no kurwanya inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, Iyi Minisiteri ibinyujije kuri Twitter yahaye gasopo abahishira abasambanya abana, n’ababasambanya batarageza ku myaka y’ubukure.

Yagize iti Nta bwumvikane bubaho bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’umwana uri munsi y’imyaka 18, yaba umukobwa cyangwa umuhungu. Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa gufungwa imyaka 20 cyangwa igifungo cya burundu.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ikomeza ivuga ko hakwiriye ubufatanye kugira ngo abasambanya abana bahanwe ndetse n’iki cyaha kiranduke burundu.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

- Advertisement -

Iyo kandi byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW