Nyuma yo gutera penaliti 21 zikajyamo iya nyuma y’umunyezamu David De Gea mugenzi we Rulli ayivanyemo bityo Villarreal itwara igikombe cya EUROPA LIGUE.
Manchester United yahabwa amahirwe menshi ku rupapuro mbere y’umukino.
Ikpe y’umutoza Unai Emery yari izi ko itajya mu mitsi na Manchester United mu bijyanye no gukina umupira ngo itsinda indi itsinde, yahisemo gukina imipira mike cyane igacunga amakosa ya Manchester United.
Kumunota wa 29 w’umukino ku burangare bw’abugarira ba Manchester United, Gerard Monero yatsinze igitego cya Villarreal, biba 1-0. Ni nako igice cya mbere cy’umukino cyarangiye.
Mu gice cya kabiri Manchester United yakinnye isatira cyane, ku munota wa 55 Edson Cavani yishyuye, biba 1-1.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1 hongerwaho iminota y’inyongera birangira gutyo.
Abasifuzi bo mu gihugu cy’Ubufaransa nibo bayoboye uyu mukino waberaga mu Mujyi wa Gdansk muri Poland/Pologne bahise bajya muri penaliti.
Villarreal ni yo yabanje, penaliti eshanu za mbere zose zinjiye mu izamu kuri buri ruhande, hagenda hongerwaho imwe imwe kugera kuri penaliti ya 11 yinjijwe n’umunyezamu Rulli.
Uyu Rulli ari na we mukinnyi mwiza w’umukino ni we wakuyemo penaliti ya 11 ya Manchester United yatewe n’umunyezamu David De Gea, Villarreal yo muri Espagne iba itwaye igikombe cya EUROPA LIGUE.
- Advertisement -
Hategerejwe undi mukino wa nyuma wa UEFA Champions Ligue uzahuza Manchester City na Chelsea tariki 29 Gicurasi 2021.
XI Villarreal: Rulli, Foyth (Gaspar 88), Albiol, Pau Torres, Pedraza (Moreno 88), Parejo, Capoue (Raba 120+3), Trigueros (Gomez 77), G. Moreno, Bacca (Coquelin 60), Pino (Alcacer 77)
XI Manchester United: De Gea, Wan-Bissaka (Mata 120+3), Bailly (Tuanzebe 115), Lindelof, Shaw, McTominay (Telles 120+3), Pogba (James 115), Greenwood (Fred 100), Fernandes, Rashford, Cavani.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW