Muhanga: Ikibazo duhanganye nacyo ni icy’ abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi -CNLG

webmaster webmaster

Mu muhango wo gushyingura imibiri 1093 y’abatutsi biciwe iKabgayi no mu nkengero zaho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe yo kwemera ko Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yabaye, ubu ikibazo gihari ari bamwe bahakana bakanapfobya ko Jenoside itabayeho.

Imibiri 1093 niyo yashyinguwe mu Cyubahiro iKabgayi mu rwibutso.

Mu kiganiro cye, cyafashe isaha irenga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascène yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare.

Bizimana avuga ko iKabgayi hiciwe umubare munini w’abatutsi, kandi bakaba barahahungiye bazi neza ko bahabonera ubuhingiro , avuga ko aho kuharokokera benshi bahiciwe kuko bishwe cyane na bamwe mu Padiri icyo gihe.

Uyu munyamabanga avuga ko usibye abanyamadini, hari na bamwe mu baganga, abaforomo n’abaforomokazi bishe abo bari bashinzwe kuvura.

Yagize ati:” Hari aba padiri 29 bo mu bwoko bw’abahutu bandikiye Papa bahakana ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho, ahubwo bakavuga ko icyabaye ari ugusubiranamo hagati y’amoko”

Yanavuze ko kugira ngo uyu mugambi mubisha ushyirwe mu bikorwa, wasakajwe na bimwe mu bitangazamakuru birimo Kinyamateka, na Kangura ku isonga. Cyakora ashima ibyo abihayimana, abaganga n’itangazamakuru kuri ubu bakora mu kubanisha abanyarwanda.

Imibiri irenga 900 yakuwe mu kibanza kizubakwamo ibitaro by’ababyeyi iKabgayi.

Kabanda Ildephonse wari ifite imyaka 25 muri Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko hari amazina yibuka ya bamwe mu bihayimana bicishije abatutsi, barimo Musenyeri Nsengiyumva Thaddée wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi, na Musenyeri Nsengiyumva Vincent wari Archèveque wa Kigali bazaga gutanga misa bakabwira interahamwe n’abasirikare ko batagomba kwicira abatutsi mu nyubako za Diyosezi kuko zishobora gusenyuka cyangwa zikangirika.

Yagize ati:”Ndagaya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ndabagereranya n’abayikoze”

Kabanda yavuze ko umubare w’abatutsi bahiciwe n’imibiri imaze kuhaboneka nta huriro ifitanye n’imaze kuboneka.

- Advertisement -

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wari Umushyitsi Mukuru, avuga ko inzira igana ku bumwe n’ubwiyunge isaba urugendo rurerure, kandi ko kubigeraho ari umusanzu wa buri wese cyane ugamije gutanga amakuru y’aho imibiri iri, ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside cyane.

Yagize ati:”Gutanga amakuru y’aho imibiri iri ntabwo ari ikintu kiruhije, kuko uyafite yayatanga no mu ibanga yanditse ibaruwa, icy’ingenzi ni uko Ayo makuru atangwa”

Imibiri 1093 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside, irenga 900 yakuwe ku bitaro iKabgayi ahari kubakwa ibitaro by’ababyeyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko 98% by’iyi mibiri yakuwe hafi n’insengero ndetse na Basilika ya Kabgayi.

Kabanda Ildephonse warokokeye iKabgayi avuga ko Musenyeri Nsengiyumva Thaddée na mugenzi we Nsengiyumva Vincent aribo bashishikarije abahutu kwica abatutsi.
Umuhango wo gushyingura imibiri wabaye hubahirijwe amabwiriza ya COVID 19.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko urugendo rugana ku bumwe n’ubwiyunge rukiri rurerure.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Jenerali Major Ruvusha Emmy yunamira abashyinguye mu rwibutso.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi rushyinguyemo ibihumbi 10

 

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga