Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafatiye abantu 21 mu gishanga giherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bari bahazindukiye kuhakorera amasengesho azwi nka Nibature.
Bafashwe mu rukerera ahagana isaa kumi z’igitondo mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo naho abari muri gahunda ya Guma mu Karere nabo bagumemo.
Yagize ati “Twarabisobanuye kenshi ko amahuriro y’abantu atemewe harimo n’aba basenga.Abantu nk ’aba bagiye bafatwa inshuro nyinshi berekwa itangazamakuru abandi bakagombye kubikuramo isomo. Abantu nk ’aba banze kumvira amabwiriza ntabwo bazihanganirwa. ”
Yakomeje agira ati “Aba bantu ni Abanya-Kigali bose nta muntu uyobewe ko Umujyi wa Kigali umaze iminsi igera ku 10 uri muri Gahunda ya Guma mu Rugo ndetse iyi minsi yanongeweho indi itanu. Babirenzeho barasohoka bajya guteranira mu gishanga, ibintu birimo ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Covid-19.”
Abafashwe bajyanywe muri Stade ya ULK bongera kwibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19, bapimwa icyorezo cya Covid-19, ku kiguzi cyabo nyuma bacibwa amande nk’uko biteganywa n’amabwiriza yashyizweho n’Umujyi wa Kigali.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW