IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagatiya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza mu biganiro yagiranye na mugenzi we wa Malawi IGP George Kainja yamwemereye kuzohereza ba ofisiye bakuru kuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze.

IGP Dan Munyuza ari muri Malawi ku butumire bwa mugenzi we ukuriye Polisi yaho, George Kainja

Mu ruzinduko ari kugirira mu gihugu cya Malawi, ibiganiro by’umunsi wa mbere byabereye mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo ubufatanye n’imikoranire ku mpande zombi.

IGP Dan Munyuza yavuze ko igihe kigeze cyo gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije mu masezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2019, ni mu gihe kandi agace ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke mu ikomeza kwiyongera.

Ati “Twishimiye ko uyu munsi twongeye gushimangira tukanongera kwiyemeza gukorera hamwe cyane cyane mu mahugurwa mu mashuri yacu atanga amahugurwa. Ntagushidikanya ibi bihe Isi yabaye nk ‘umudugudu ubufatanye ni ingenzi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’iby’iterabwoba n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga bikomeje kwibasira umugabane wacu.”

IGP Munyuza yagaragaje ko uku guhura bigaragaza umuhate mu mibanire ikomeye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Malawi.

Yagize ati “Ukurikije ibibazo by’umutekano uko bihagaze ku Isi no mu Karere, duha agaciro ingufu Leta ya Malawi ikoresha hagati yayo n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu mu gushaka amahoro arambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi.”

Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IGP George Kainja yavuze ko uru ruzindo rwa IGP Dan Munyuza ari ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye.

Ati “Uruzinduko rwanyu mu gihugu cyacu ruje gushimangira ubushake kandi ni uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Inama no kubaka ubushobozi ubwabyo ntabwo bizatsinda ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe nihatabaho gukomeza guhanahana amakuru. Tugomba gukoresha uburyo dufite kugira ngo turebe ko duhana amakuru kandi ku gihe. Bizafasha mu kurwanya imitwe ya Islam y’iterabwoba irimo guhungabanya abaturanyi bacu ba Mozambique.”

- Advertisement -

Aba bayobozi ba Polisi y’u Rwanda na Malawi mu biganiro bagiranye harimo gukomeza gushimangira ubufatanye buri hagati y’inzego zombi hibandwa ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no guhanahana amahugurwa ku mpande zombi.

Ibi biganiro biri no mu murongo wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi mu mwaka wa 2019, akaba akubiyemo ibijyanye no guhugurana, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ku banyabyaha bahungiye muri ibyo bihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano.

Ibi biganiro bije bikurikira ibindi biherutse kubera i Kigali mu kwezi gushize kwa Kamena 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW