Gisagara: Umuturage amaze koroza inka imiryango 32 itishoboye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ndayisenga Vianney w’imyaka 60 utuye mu Mudugudu wa Sabudari, Akagari ka Bweya mu Murenge wa Ndora amaze koroza inka imiryango 32 itishoboye, abaturage bamushimira intambwe yateye yo kubakura mu bukene.

Gisagara Ndayisenga Vianney amaze koroza inka imiryango 32 itishoboye kandi ngo arakomeje

Abaturage yabahaga inka y’imbyeyi uwo ibyariye agasigarana inyana, imbyeyi akayoroza undi, ariko ngo byageze aho agira ubwoba ko abantu bazamuseka ko yiganye Perezida Paul Kagame, gusa ntiyacitse intege.

Ndayisenga Vianney aganira na RBA yavuze ko yababazwaga no kubona abaturanyi batishoboye bagorwa no kubona ifumbire ndetse n’amata yo guha abana niko kureba uko atangira kuboroza inka.

Ati “Ngira iki gitekerezo cyo gufasha abatishoboye nangaga ko barwaza bwaki kubera kubura amata yo guha abana.

Nabonaga hari abandi bafite isambu itera neza kubera ko batabasha kubona ifumbira yo gufumbiza. Hari nka bamwe bari bafite ubutaka ariko ugasanga aho yari kweza imifuka itatu y’ibishyimbo aheza nk’ibiro icumi. Kugira ngo mbashe koroza imiryango myinshi nafataga inka nkayiha umuntu yabyara imaze gucutsa tukareba undi uyikeneye tukayimuha.”

Umwe mu baturage borojwe inka n’uriya musaza, avuga ko inka yamuhaye yamubereye imbarutso y’iterambere, ubu abana be banywa amata.

Ati “Nahoraga nsaba Imana ngo izampe inka, mbona nange uyu musaza ampaye inka. Abana bange baranywa amata kuko ifite umukamo uhagije, ifumbire ndayibona nanjye nkabasha guhinga neza. Uyu musaza ndamushimira cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasengayire Clemence, avuga ko bazaha ishimwe uriya musaza mu rwego rwo guha urugero abandi baturage kugira umutima mwiza nk’uwe.

- Advertisement -

Ati “Turashimira umuturage wacu Ndayisenga Vianney, yagize gahunda nziza yo kugenda mu mujyo turimo. Iyo urebye ntabwo ari we mukire dufite kurusha abandi ahubwo yagize umutima w’urukundo kandi wa kimuntu kuko atakoze muri byinshi. Turakangurira abandi baturage kurebera kuri uru rugero rwe rwiza.”

Uyu musaza Ndayisenga Vianney, mu guhitamo abo yoroza ntabwo yigeze areba abafitanye isano na we, ahubwo yarebaga abatishoboye kurusha abandi.

Kuri we ngo imihigo irakomeje ntazarekera inzira yatangiye.

Inka yoroje abaturage zarababyariye inshuro irenze imwe, gusa iyo ugeze mu rugo rw’uyu musaza uhasanga inka enye n’andi matungo magufi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW