Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya APR FC irafata urugendo igana mu mujyi wa Djibouti aho bazahurira na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, TOTAL CAF Champions League.
APR FC izaba ifite abakinnyi 27.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu ifata indege yerekeza mu gihugu cya Djibouti aho iri bubanze kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma ikomeze urugendo rujya muri Djibouti.
Umukino wa APR FC ba Mogadishu City Club uzakinwa ku Cyumweru tariki 12 Nzeri, 2021 guhera saa cyenda z’igicamunsi ku musaha yo mu Rwanda (15h00’).
Ikipe ya Mogadishu City Club ntabwo izakinira mu gihugu cyayo (Somalia) bigendanye n’impungenge z’umutekano mucye ukunze kuvugwayo, bityo CAF yerekeje uyu mukino muri Djibouti.
Umukino wo kwishyura uzahuza uzakinwa ku Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda zuzuye (15h00’).
Mu myitozo ya nyuma ya APR FC mbere yo kwerekeza muri Djibouti, Umuyobozi wayo Lt Gen Mubarakh Muganga yahaye impanuro abakinnyi, aboneraho no kubifuriza intsinzi abizeza ko bazabakirana ibyishimo nibabigeraho.
Ati “Mugiye gutangira imikino nyafurika, muzirikane ko insinzi ituruka hanze, turayibifuriza kandi nimugarukana intsinzi tuzabakirana ibyishimo. Mufite ikipe nziza, abakinnyi bashya baramenyereye, insinzi ituranga muzayikomezanye.”
- Advertisement -
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanerekanye kapiteni wayo mushya, aho igitambaro cyahawe Jaques Tuyisenge, usanzwe ari visi kapiteni mu ikipe y’igihugu Amavubi. Yasimbuye Manzi Thierry wagiye gukina mu gihugu cya Georgia.
Kapiteni wa kabiri ni Manishimwe Djabel naho uwa gatatu ni Buregeya Prince.
Abakinnyi 27 APR FC izitabaza muri Djibouti:
1.Hertier AHISHAKIYE, 2.ISHIMWE J. Pierre, 3.KENESI Armel, 4.MUTABARUKA Alexendre, 5.OMBOLENGA Fitina, 6.NIYOMUGABO Claude, 7.NDAYISHIMIYE Dieudonne, 8.NGABONZIZA Gylain, 9.RWABUHIHI Aime Placide, 10.NSABIMANA Aimable, 11.KARERA Hassan, 12.BUREGEYA Prince, 13.MUGISHA Bonheur, 14.NSENGIYUMVA Ilshade Parfait, 15.RUBONEKA Bosco, 16.MANISHIMWE Djabel, 17.NSANZIMFURA Keddy, 18.ISHIMWE Annicet, 19.ITANGISHAKA Blaise, 20.NIZEYIMANA Djuma, 21.MUGISHA Gilbert, 22.KWITONDA Allain, 23.TUYISENGE Jacques, 24.MUGUNGA Yves, 25.NSHUTI Innocent, 26.BIZIMANA Yannick, na 27.NSHIMIYIMANA Yunusu.
STAFF: MOHAMMED ADIL ERRADI, NEFFATI JAMEL EDDINE, HAJI TAEB HASSAN, MUGABO ALEX, Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE, Capt. ERNEST NAHAYO, Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES, NSHIMIYIMANA STEVEN, HABUMUGISHA ERNEST
KOMITE: Brg Gen BAYINGANA FIRMIN, MICHEL MASABO, MUPENZI ETO, KALISA GEORGINE, KABANDA TONNY na UWIHANGANYE HARDI
ABANYAMAKURU: NKURUNZIZA EMMANUEL (RBA) na KALISA BRUNO TAIFA (RADIOTV10).
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW