Kigali: Abatwara amakamyo “Fuso” bavuga ko Polisi ibahatira kujya mu igaraje badashaka

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abatwara amakamyo azwi nka FUSO bavuze ko Polisi y’Igihugu mu ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga iri kubima icyangombwa cy’uko imodoka yuzuje ubuziranenge (Contoler technique) bitewe n’uko bari gusabwa kuzihindura bitandukanye n’uburyo bari basanzawe babikoresha.

Aba bashoferi babwiye Radio 1 ko iyo bagiye muri Controler technique, Polisi ibohereza mu magaraje yatoranyijwe bategetswe gukoresherezamo ,aho imodoka  isabwa ibikoresho bitwaye amafaranga y’u Rwanda  miliyoni enye kandi bari basanzwe bakoresha ibitwaye ibihumbi Magana atanu.

Umwe yagize ati “ Izi modoka twari dusanzwe tuzikoresha nta kibazo dufite  ariko muri iyi minsi  hajemo ikibazo cy’uko zitabona controler kuko zifite ibiraka.Mu by’ukuri ugasanga iyo modoka ni ubwo bavuga ko ifite ikiraka,ari igifite n’itagifite bikaba ngombwa ko igira ikiraka .Kugira ngo bikorwe hari byinshi byangirika ku modoka , cyane ko mbere  twakoreshaga ibintu bitarenze ibihumbi magana atanu, bikagenda bikagera kuri miliyoni enye, ugasanga bitubereye ikibazo.”

Undi yagize ati “Uva muri Controler bakakohereza kuri biro biri kuri petit stade I Remera,imodoka bakayishyira mu gitabo, bakakubwira ngo hitamo muri aya magaraje, igaraje riri bugukorere? Imodoka ni ubwo yaba ivuye Dubai uyu munsi , ujya muri Controler bakakurega ngo imodoka ntabwo yujuje ubuziranenge.”

“Urajya kuri Controler bakakohereza ku muPolisi ngo w’umu enjeniyeri wabo. Urahagera akakubwira ngo ibyo twabababwiye ntimubizi? Hitamo igaraje ujya gukoreramo. “

Aba bashoferi bavuze ko basanga ari gahunda yashyizweho ngo bakurwemo amafaranga y’umurengera .

Umwe yagize ati “Urumva ayo magarajae ntabwo ari buri wese bahaye ako kazi, ni abantu batoranyije .Ntabwo tuzi icyo bagendeyeho,ntabwo tuzi icyo bagenderaho ngo baguhe ubwo bushobozi. Icyo tuzi ni uko basubira muri babakanishi twe twari tumenyereye bamenyereye gukora ibyo bintu bakaba ari bo baha ako kazi.”

- Advertisement -

Undi yagize ati “ Bitunaniza, ni baduhe amabwiriza batubwire bati nibura nyuma y’imyaka runaka, izi modoka ntituzishaka  wenda ni urugero.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, ahakana ibyo kuba Polisi itegeka amagaraje yo gukoresherezamo imodoka zabo.

Yagize ati “ Ntabwo Polisi igira igaraje, ntishinzwe amagaraje nta munyarwanda ufite ikinyabiziga itegeka gukoresha ikinyabiziga runaka. Guhitamo ni ubushake bwa buri muntu bitewe naho ashatse.“

Umukozi wa Minisiteri y’ibikorwaremezo mu ishami rishinzwe ubwikorezi, ushinzwe gukurikirana ikibazo cy’imodoka gifite sachet zangiritse, Byiringiro Alfred, yavuze ko ubu buryo bwo gusaba ba nyiri Fuso kujya mu yandi magaraje bwagiyeho nyuma yaho aya ma modoka yajyaga agira ikibazo  agasudirwa nk’uko inzugi zisudirwa kandi bitandukanye maze bifashisha PSF ibahitiramo amagaraje hagamijwe kwirinda impanuka.

Yagize ati “Aho gutegereza ko ikibazo kivuka, turavuga ngo nimba isashe igomba kuba iri mu mugonngo w’imodoka none yaracitse, ugasanga yagiye kuri wa musuderi usudira inzugi.Niyo mpamvu twavuze ngo mu rwego rwo kongera umutekano wo mu muhanda reka bikorwe n’amagaraje ariko abikore neza.”

Ba nyiri izi  bo ntibavuga rumwe nuyu muyobozi  kuko bo basanga ari nk’uburyo bwashyizweho hagamije guca ubu bwoko bw’izi modoka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW