Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 mu rukiko rwo muri New York, icyamamare Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly yahamijwe ibyaha byo gusambanya abana n’abagore ku ngufu.
R. Kelly wamamaye mu njyana ya R&B muri Amerika no mu isi muri rusange amaze imyaka ahanganye n’ibirego byabamushinja kubafata ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, abiganjemo abiraburakazi bavuga ko uyu muhanzi yababahohoteye by’indengakamere.
R. Kelly w’imyaka 54 inshuro zose yashinjwaga ibyo gufata ku ngufu yabiteraga utwatsi, ibyaha byo gusambanya abana, gufata ku ngufu, ibyaha bya ruswa no gukoresha imirimo y’agahato ashinjwa ko yabikoze hagati ya 1994 na 2018.
Mu byaha yahamijwe harimo kandi icyaha cyo gucuruza abantu agamije kubasambanya.
Abagore icyenda n’abagabo babiri ni bo batanze ubuhamya bw’uburyo uwo muhanzi yitwaje izina rye akabafata ku ngufu, akabanywesha ibiyobyabwenge, akabafungisha yewe akanakinisha abana filme z’urukozasoni.
Kubera ibyo byaha byamuhamye ashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu.
Abunganira ba R Kelly mu mategeko batangaje ko batemera ibyahamijwe umukiriya wabo bakaba bavuze ko bahita bajurira.
Igihano yakatiwe kizamenyekana umwaka utaha mu kwezi kwa Gicurasi 2022.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW