Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu mudugudu wa Mugina, mu Kagari ka Mugina mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza haravugwa urupfu rw’umugabo bikekwa ko rwagizwemo uruhare n’abantu bamusanze mu nzu.
Ku wa 25 Nzeri 2021 mu masaha y’igicuku ahagana saa saba uwitwa Mutangana Joseph w’imyaka 59 y’amavuko yasanzwe mu nzu n’abantu bikekwa ko bari abajuru baje kwiba baramukubita na we atabaza irondo riratabara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko irondo ryatabaye bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima.
Ati “Bamuhaye imiti asubira mu rugo kuko nta gikomere yari afite bukeye ajya ku Bitaro by’i Nyanza, twumva inkuru mbi ko yitabye Imana aguyeyo.”
Gitifu akomeza avuga ko inzego bireba zirimo urw’Ubugenzacyaha (RIB) ziri gukurikirana ikibazo ngo barebe ko hari aho bihuriye n’abo bantu bamusanze mu nzu kuko uwakekwagwaho kumutera yafashwe.
RIB yafashe uwitwa Rwemera Eric w’imyaka 36 y’amavuko bahimba Rusake, ari mu bakekwa bateye mu rugo rwa Mutangana.
Muhoza Alphonse ati “Uwaketswe wafashwe birashoboka ko yari kumwe n’abandi bantu babiri, gusa irondo ryamenyemo uwo bita Rusake cyane ko yari asanzwe akekwaho ubujura.”
Ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye abaturage gukora cyane bataringiye kubona ibyo batakoreye kugira ngo umutekano ukomeze kubaho buri wese abe ijisho rya mugenzi we, arinde undi.
- Advertisement -
Ati “Twese turindane kugira ngo hubakwe u Rwanda twifuza.”
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA