Kaminuza ya UTB yijihije umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo hashimwa intambwe yatewe

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga UTB yijihije umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo aho bagaragaje ko bumaze gutera indi ntambwe mu Rwanda, gusa basaba leta ko ikwiye kongera ishoramari rikarenga imbibi abanyarwanda bakaba bakitabazwa n’amahanga.

Kaminuza ya UTB yijihije umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo bamurika ubushakashatsi bakoze

Uyu munsi mpuzamahanga usanzwe wizihizwa tariki ya 27 Nzeri buri mwaka wijihijwe muri iyi Kamunuza ya UTB kuri uyu wa Kane, tariki 30 Nzeri 2021, ni ibirori byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’abandi bake bari ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza.

Ubwo hizihizwaga uyu munsi, hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi n’abarimu b’iyi kaminuza, aho bakoze isesengura ku rwego rw’ubukerarugendo, aho rugeze, ibikenewe gushyirwamo imbaraga ndetse n’icyo basaba ubuyobozi. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku byanya nyaburanga nka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Akagera n’ahandi.

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga, Dr. Emmy Tushabe, akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi aho we na Prof Dr. Kabera Callixte uyobora iyi kaminuza bakoze ku ruhare rw’ubuyobozi mu kubungabunga no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima. Gusa bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’ubumenyi budahagije muri uru rwego.

Dr. Emmy Tushabe, avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu bukerarugendo ugereranyije no mu karere, gusa ngo hakenewe kongerwa imbaraga mu gukangurira abenegihugu gusura ibyanyanyaburanga.

Ati “U Rwanda amafaranga menshi ruyakura mu bukerarugendo ugereranyije n’ibindi nk’ikawa n’icyayi. Mu Karere, hose hari ingagi ariko izo mu Rwanda nizo zisurwa kurusha izo muri Uganda cya RD Congo, ariko kugirango burusheho gutera imbere abanyarwanda nabo bakwiye gukangukira gusura iby’iwacu bakabibona nk’ibyabo, twarabibonye mu gihe cya Covid-19 ko bwasubiye inyuma kubera ko twita ku banyamahanga gusa. Ariko babikunze byarushaho gutanga umusaruro kandi ya mafaranga akabagarukira bubakirwa amashuri, imihanda n’ibindi.”

Agaruka ku kibazo cy’uko abanyarwanda batitabira ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, Dr. Emmy Tushabe, yavuze ko ibiciro byo gusura ingagi zo mu Birunga bishyizwe ku giciro cyo hasi ngo bafashe abanyarwanda kwitabira kuzisura bishobora gutuma hababo ibindi bibazo byo kwita ku buzima bw’ingagi.

Yagize ati “Igiciro uramutse ugishyize aho umuntu wese abashije kwishyura, abantu bajyayo ari benshi kuko ntawutifuza gusura ingagi. Ariko kuzamura igiciro bituma abazisura baba bake kuko uko baba benshi n’ishyamba wasanga ryangiritse, kubera ko zikunda no kugira ibyago by’ubuzima ushobora gusanga abazisura bazitera ibibazo by’ubuzima kandi zikenewe kubungwabungwa zikamara nk’imyaka ijana iri imbere.”

- Advertisement -

Ugereranyije ubukerarugendo by’u Rwanda no mu karere nta mahuriro kuko gusura ingagi mu Rwanda biri ku giciro cy’amadorari y’Amerika 1,500, Uganda ni 600 naho muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo ari amadorari 300, ariko kubera ibikorwaremezo u Rwanda rwubatse rukanita ku rusobe rw’ibinyabuzima usanga buri imbere.

Gusa ngo hakwiye gutezwa imbere n’izindi nzego z’ubukerarugendo atari ugusura ingagi gusa, ahubwo n’ubukerarugendo bushingiye ku muco bugahabwa imbaraga.

Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga UTB, Prof Dr. Kabera Callixte, yashimiye leta y’u Rwanda uburyo idahwema guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, gusa ngo haracyakenewe ubufatanye n’abafatanyabikorwa kuko usanga inzego zimwe na zimwe zishaka abazobereye mu mwuga aho kwakira abanyeshuri ngo babafashe kwimeneyereza umwuga.

Ati “Ubukerarugendo bwinjiza amafaranga ku gihugu kandi usanga leta idahwema ku bushoramo imari. Amashuri n’abanyeshuri umubare wabo ubona ko ugenda wiyongera, umusaruro mbumbe w’igihugu mwarabibonye ko serivise ziri ku isonga. Uyu  munsi dufite impuguke zibasha kwigisha ubukerarugendo ku rwego rwa za Kaminuza. Usanga ibikorwaremezo nka amahoteli byaratejwe imbere, ariko biracyahenze kuko usanga abantu b’imbere mu gihugu batabasha kubishyikira kuko birahenze rero hakenwe ibikorwaremezo bifasha n’abaturage b’imbere mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Hakwiye gukomeza gutyazwa abakora mu rwego rw’ubukerarugendo kuko buhora buhindagurika, bityo hakenewe abakozi bajyana n’igihe bigendanye na ba mukerarugendo twakira. Abashorimari muri uru rwego ntago bita ku kongerera abakozi ubumenyi. Hakwiye ubufatanye n’ibigo byakira ba mukerarugendo, bikajya byakira abanyeshuri bakabasha kubona aho bimenyereza umwuga. Leta ikore ibishoboka ifashe mu korohereza abana n’amashuri kubona ibikoresho bihagije, abarimu ndetse n’uburyo abana bakoroherezwa kubona aho bimenyerereza biciye muri RDB.”

Nk’uko byagarutsweho urwego rw’ubukerarugendo, igihe kirageze ngo u Rwanda rwohereza abakozi ku ruhando mpuzamahanga, aha hagarutswe ku buryo UTB yasabwe abanyeshuri bazajya kwimeneyereza umwuga muri Qatar mu gikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2022.

Urwego rw’ubukerarugendo umwaka wa 2019 rwinjirije u Rwanda amadorari y’Amerika agera kuri miliyoni 438$, gusa kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, mu mwaka wa 2020 amafaranga yinjijwe yaragabanutse kuko ibikorwa bimwe na bimwe byari byarafunze,bityo ayinjizwa n’uru rwego yaramanutse agera kuri miliyoni 121$.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW