Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange yashyizwe hanze

webmaster webmaster

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (O’Level), aho abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza batsinze kuri 85.5%, mu cyiciro rusange bo bagatsinda kuri 86.2%.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota yabakoze ibizmani bya leta mu mashuri abanza n’icyiciro rusange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, nibwo Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri no gutegura ibizamini bya leta NESA cyashyikirije Minisiteri y’Uburezi amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ay’isumbuye mu cyiciro rusange (O’level). Aho yahise atangarizwa abanyarwanda.

Mu mashuri abanza abakobwa akaba aribo batsinze neza aho bangana na 66,240 abahungu bakangana na 55,386. Ni mu banyeshuri bangana ni 251,906 barimo abakobwa 136,830 n’abahungu 11,576 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza.

Muri iki cyiciro cy’amashuri abanza, abanyeshuri batsinze mu cyiciro cya mbere (Division I) bangana ni 14,373 ujanishije bakaba 7.7% by’abakoze, abaje mu cyiciro cya kabiri bangana na 21.5% by’abakoze bangana n’abanyeshuri 54,214. Abaje mu cyiciro cya gatatu ni 75.217, icya kane cyo bangana na 63,326.

Abanyeshuri basaga 44,176 mu mashuri abanza ntago babashije  gutsinda kuko nta cyiciro bafite(unclassified).

Ku banyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange (O’Level) ababashije gutsinda neza bakaza mu cyiciro cya mbere ni 19,238 ku ijanisha ry’abakoze bakaba 15.8%. abaje mu cyiciro cya kabiri ku ijanisha ni 18.6% bangana 22,576.

Abari mu cyiciro cya gatatu ni 17,349 bahwanye na 14.3%. icyiciro cya kane ari nacyo gifite abanyeshuri benshi ni 37.7% bangana na45.842. Ni mu gihe abatarabashije gutsinda ibizamini bya leta mu cyiciro rusange bihariye 13.6% by’abakoze bangana na 16,466.

Nk’uko Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yabigarutseho, harimo ukwiyongera ku gutsinda ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Mu cyiciro rusange, abari batsinze bakaza mu cyiciro cya mbere (Division I) mu mwaka wa 2018 bari ku 9.9%, 2019 baramanuka bagera ku 9.1% naho uyu mwaka wa 2021 barazamuka ku buryo bugaragara bagera kuri 15.8%.

- Advertisement -

Abari mu cyiciro cya kabiri (Division II) mu 2018 bari 14.6%, mu 2019 baba 15.5% naho mu 2021 abatsinze muri iki cyiciro ni 18.6%.

Mu mashuri abanza abatsinze neza mu cyiciro cya mbere (Division I) mu 2018 bari 3.5%, umwaka wakurikiyeho wa 2019 baba 3.8% naho muri uyu mwaka wa 2021 batsinda bangana ma 5.7% naho hakagaragaramo ukuzamuka ku gutsinda muri iki cyiriro.

Mu cyiciro cya kabiri (Division II) mu 2018 bari 30%, 2019 bangana na 17.7% naho mu 2021 baza muri iki cyiciro ari 21.1%.

Ugereranyije imitsindire hagati y’abahungu n’abakobwa mu byiciro byombi, abakobwa baza ku isonga ugereranyije na basaza babo.

Kuko mu mashuri abanza abakobwa batsinze kuri 55.4% naho abahungu batsinda kuri 44.6%. Naho mu cyiciro rusange abakobwa batsinze ku kigero cya 53.7%, abahungu batsinda ari 46.3%.

Nk’uko byagaragajwe, abanyeshuri bo mu mashuri abanza 44,146 ntago babashije gutsinda bityo bakazasubiramo amasomo yabo, ni mu gihe abagera ku 16,446 bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nabo bazasibira.

Minisitiri w’Uburezi, abajijwe niba aba banyeshuri basabwe gusibira bitazabakurizamo kureka ishuri, yavuze ko bazakorana n’inzego zose ngo bitabaho.

Minsitiri Dr. Uwamariya, yagize ati “Abanyeshuri basabwe gusubiramo amasomo yabo bazafashwa kuzamura urwego. Ntago bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro kabone n’amashuri yigenga ntago azabakira. Birashoboka ko bareka ishuri ariko tuzakorana n’inzego zose harimo iz’ibanze tukamenya aho bigaga, aho baturuka ku buryo batazacikiriza amashuri yabo. Kandi tuzabitaho by’umwihariko bizabafasha gutsinda bagakomeza mu kindi cyiciro.”

Uyu muhango wari wanitabiriwe n’abanyeshuri babaye indashikirwa kurusha abandi

Ku rundi ruhande, ishami ryashyizweho rizigisha amasomo afasha kunganira abaforomo, abanyehsuri 210 nibo batoranyijwe mu banyeshuri ibihumbi 15 bari babisabye. Nubwo kubahitamo bitari byoroshye ngo umubare ukazagenda wiyongera uko iminsi iza. Aba banyeshuri batoranyijwe bakaziga mu mashuri arindwi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yatangaje ko mu rwego rwo guha umwanya ababyeyi ngo bitegure bitonze, abanyeshuri bazajya kwiga mu wa mbere ya mbere (S1) n’iya kane (S4) y’amashuri y’isumbuye batangira nyuma y’abandi tariki ya 18 Ukwakira 2021.

Imibare y’ikigo gishinzwe gutegura ibizamini bya leta n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA igaragaza ko abanyeshuri 5,343 batabashije kwitabira ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange cyo abatarabashije kwitabira ni 1,198. Ibintu byatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Amanota yashyizwe ahagaragaza ni ay’ibizamini bya leta byakozwe muri Nyakanga 2021, aho byari bube byarakozwe mu mwaka 2020 ariko bikaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye amashuri afunga imiryango.

Abanyeshuri bifuza kureba amanota yabo bakaba bayareba binyuze ku rubuga results.nesa.gov.rw. Hifashishwa kandi ubutumwa bugufi (sms), aho umunyeshuri yandika P6 agakurikizaho nimero y’umunyeshuri yakoreye ho ikizamini akohereza kuri 4891. Cyangwa se S3 nimero y’umunyeshuri ubundi bakohereza kuri 4891.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko bazakora ibishoboka byose kugirango abasibijwe batareka ishuri

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW