Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu Itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasohoye kuri uyu wa 05 Ukwakira 2021 yavuze ko uburobyi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu bwafunguwe by’agateganyo kugeza kuwa 31 Mutarama 2022.
Ibi byakozwe nyuma y’inama nyungurana bitekerezo ku ikoreshwa ry’ibikoresho byemewe by’uburobyimu kiyaga cya Kivu yabaye kuwa 30 Nzeri 2021 yahuje Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo cya RAB, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, Abarobyi n’abafatanyabikorwa mu burobyi.
Muri iyo nama abarobyi basabwe guhindura imitego bari basanzwe bakoresha ifite mm 4,5 z’ijisho ry’umutego, basabwe gukoresha imitego ya mm6.
Muri iyi nama abarobyi basabye ko guhabwa igihe cyo kuba bamaze kuvanamo imitego itemewe ariko bakora, bavuga ko guhita babona imitego basabwe bihenze kandi bari bamaze amezi abiri badakora kubera ko i Kivu cyari gifunze.
Abafite imitego ya mm5 bahawe igihe ntarengwa kugeza kuwa 01 Mutarama 2022, nyuma y’iyo tariki bagomba gukoresha imitego ya mm6.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yibukije abakora uburobyi mu Kivu ko bagomba kubahiriza isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa moya za mu gitondo.
Basabwe kubahiriza gukoresha imitego yemewe mu kiyaga cya Kivu no kubahiriza ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
- Advertisement -
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Iburengerazuba