Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22, Nzeri, 2021 nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiye muri Tanzania kuganira na mugenzi we Samia Suluhu Hassan.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, ejo byatangaje iby’uru rugendo ko Perezida Ndayishimiye bivuga ko ruzamara iminsi 3 rugamije kungurana ibitekerezo ku mibanire y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa n’ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’Uburundi.
Akigera ku kibuga cy’indege cya Dodoma muri Tanzania, Perezida Ndayishimiye n’umufasha we bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya, Amb. Liberata Mulamula.
Biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye na Samia Suluhu bazashyira ibuye ry’ifatizo mu gace ka Nola i Dodoma aho ikigo Itlacom cy’Abarundi kizubaka uruganda rutunganya ifumbire rufite agaciro ka miliyoni 180 z’amadorali y’Amerika.
Kuwa 23 Ukwakira 2021, Perezida w’u Burundi azasura Zanzibar aganire na Hussein Ali Mwinyi baganire ku birebana n’impande zombi.
Kuwa 24 Ukwakira, Perezida Ndayishimiye na Perezida Samia Suluhu Hassan bazasura ibikorwa by’ubwubatsi bw’umuhanda wa Gari ya Moshi i Dar es Saalam.
Uru ruzinduko rukurikiye urw’iminsi ibiri Perezida wa Tanzania, Suluhu Hassan aherutse kugirira mu Burundi kuwa 16 na 17 Nyakanga 2021.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW