Kigali: Yatwaye imodoka ya Volkswagen arayiheza yiyita “Umusirikare ukomeye muri RDF”

webmaster webmaster

Polisi y’u Rwanda yerekanye umusore bivugwa ko yabeshye abakozi b’Ikigo cya Volkswagen akiyita “Ofisiye Mukuru mu ngabo z’u Rwanda”, ubundi bakamuha imodoka ntiyishyure neza ndetse na yo ntayigarure.

Yasabye Volkswagen ko bamuha imodoka avuga ko ari Offisiye muri RDF nyuma yanga kwishyura

Gasana Lionel Ritchie ngo yabwiye abakora muri Volkswagen ko ari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’u Rwanda, RDF.

Uyu musore ngo yakodesheje imodoka muri iki kigo cya Volkswagen arayiherana yanga kuyigarura kandi ntiyanishyura neza.

Ngango Alain, umukozi wo mu kigo cya Volkswagen aho Gasana wiyitaga umusirikare yakuye imodoka yavuze ko hashize igihe kinini amuhamagaye amubwira ko ari Offisiye “Lieutenant Colonel mu ngabo z’u Rwanda” ko ari mu kazi, imodoka ikaba imupfiriyeho akaba akeneye indi byihuse.

Ati “Twarayimuhaye ayimarana igihe kitari gitoya yishyura neza, ariko aza kumara ukwezi atishyura. Twahise tubishyikiriza izindi nzego zo mu kazi iwacu na bo babigeza kuri Polisi nibwo yaje gufatwa basanga atari umusirikare nk’uko yabitubwiraga.”

Ngango avuga ko ubwo Gasana yashyikirizwaga iyo modoka aho yari ari yanze gutanga ibyangombwa bigaragaza ko ari umusirikare, ariko bo bapfa kumwizera barayimukodesha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Gasana yateye urubwa urwego rwa Gisirikare agenda ahemuka.

Yavuze ko inshuro nyinshi Polisi yerekana abantu bagenda biyitirira inzego, yibutsa abantu ko kwiyitirira urwego ari icyaha kandi ababikora bose bazajya bafatwa babihanirwe.

 

- Advertisement -

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW