Ruhango: Ambulance yagonze umunyeshuri ahita apfa

webmaster webmaster

Mu masaha ya saa sita mu mujyi rwa gati w’Akarere ka Ruhango habereye impanuka y’imbangukiragutabara (Ambulance) ihitana umwana w’umunyeshuri ahita apfa.

Imbangukiraguta ifatwa nk’ikinyabiziga ndakumirwa

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Gataka, mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.

Ambulance yo ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza yari itwawe n’umushoferi witwa Nshimiyimana irimo umurwayi baturutse ku Bitaro by’i Nyanza berekeza mu Bitaro bya CHUK i Kigali ni bwo bakoze impanuka.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza, Superintendent Dr. Nkundibiza Samuel yabwiye UMUSEKE ko uwo mwana wagonzwe yahise apfa.

Ati “Impanuka yabaye yahise ihitana umwana wigaga mu mashuri abanza yahise yitaba Imana.”

Hari amakuru UMUSEKE wamenye ko abaturage bari aho iyo mpanuka yabereye bemeza ko iyo mbangukiragutabara yihutaga cyane.

Uwari uyitwaye yafashwe ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Busasamana ngo hakorwe iperereza.

Nyakwigendera wari mu kigero cy’imyaka irindwi yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, umurambo we wajyanwe ku Bitaro by’i Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Bivugwa ko uwo mwana yagonzwe yambukiranya umuhanda agiye gusanganira se umubyara.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW