Abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rw’umukecuru witwa Nyirabikari Therese w’imyaka 87 , bamwica babanje kumutera icyuma ndetse banamutwikisha ibintu bikekwa ko ari aside.
Ibi byabaye ahagana saa sita z’ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2021,mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu Karere ka Musanze.
Amakuru avuga ko uyu mukecuru w’umupfakazi yabanaga n’umwana umwe ndetse n’umukazana we. Ndetse ko bikekwa ashobora kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’abandi bantu ari nayo ntandaro y’urupfu.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve,Dusengimana Janvier, yemereye UMUSEKE ko ibi byabaye ndetse ko iperereza ryatangiye kugira ngo hatahurwe uwihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Ati “Byabaye ariko ntihabayeho gukubita ahubwo habayeho ubwicanyi.Ikindi ni uko bikiri mu iperereza ku bijyanye n’inyito y’icyaha ndetse n’abakurikiranywe.”
Dusengimana yasabye abaturage kwirinda inzangano zishobora kuganisha ku rupfu kandi bagatangira amakuru ku gihe.
Ati “Ubutumwa twaha abantu ni ukwirinda inzangano n’amakimbirane bishobora kuganisha abantu ku rupfu.Ikindi bakamenyesha ubuyobozi mu gihe hari ikibazo hagati y’umuntu n’undi aho gutekereza ku gikemura mu buryo bumwe cyangwa ubundi.Ikindi ni ugutangira amakuru ku gihe kugira ngo bikurikiranywe n’inzego zibifitiye ubushobozi.”
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW