Umukecuru witwa Kabanya Gatherine uri mu kigero cy’imyaka 65 yishwe n’abantu bataramenyekana bamwicishije ibyuma.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza, 2021 mu Murenge wa Kiyumba, Akagari ka Bikeri, Umudugudu wa Matovu mu Karere ka Muhanga.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko mu masaha ya saa mbili za mu gitondo umuturanyi we yaje kumusura amuzaniye ubushera bwa Noheri agasanga uwo aje kureba yapfuye ahita atabaza abaturanyi.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo na bamwe mu bagize umuryango we bigakekwa ko bari inyuma y’urupfu rwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira gukora iperereza, maze abakobwa bane ba Nyakwigendera batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kiyumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Nteziyaremye Germain yabwiye UMUSEKE ko uyu mukecuru yari asanzwe aba ahantu hitaruye ingo bityo ko byari bigoye ko yatabarwa.
Nteziyaremye yasabye abaturage kujya batura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi mu gihe hagaragaye ko hari amakimbirane abaturage bakagerageza gutangira amakuru ku gihe.
Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukureka gutura mu manegeka bakagerageza gutura mu Mudugudu kuko dufite site z’imidugudu ahatandukanye kuko ikigaragara niyo ataka ntawari kumwumva. Ikindi ni uko dusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, igihe hari amakimbirane abantu bakabafasha kuyakemura bitaravamo urupfu.”
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.
- Advertisement -
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uwagize uruhare mu rupfu rw’uyu mukecuru.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW