Muhanga: Polisi yashyikirije inzu yubakiye umusaza n’umukecuru babaga mu manegeka

webmaster webmaster
Polisi y’uRwanda, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bashyikirije inzu umusaza w’imyaka 80 n’umukecuru bari batuye mu manegeka.
Rwihandagaza Fidèle n’umugore we Mukantagara Marthe bavuga ko bari batewe impungenge ko inzu babagamo yari hafi kubagwaho.

Rwihandagaza Fidèle n’umugore we  Mukantagara Marthe bo mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka  Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro, bahawe inzu yubatswe na Polisi bavuga ko iyo babagamo yari hafi kubagwaho.

Rwihandagaza Fidèle agaragaza amarangamutima, yavuze ko  we n’umugore we Mukantagara Marthe bonyine  babaga ku musozi uhanamiye umugezi wa Nyabarongo, kuko abaturanyi bari bimutse bahunga amanegeka.

Rwihandagaza avuga ko yabonaga bwije akibwira ko budacya iyo nzu itabaguyeho.

Yagize ati ”Ndashimira Ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida  Paul Kagame bwaduhaye Umutekano bukaba butwubakiye inzu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ashimira ubufatanye bwa Polisi, abaturage  n’inzego z’ibanze  mu kubungabunga Umutekano no kuzamura Imibereho y’abaturage muri rusange.

Ati ”Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo bubakiye inzu imiryango 8 yari ituye ahantu habi.”

Kayitesi avuga ko usibye izo nzu, Polisi yanahaye abaturage barenga 1000 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco ubwo yari mu Karere ka Burera, yavuze ko bamaze gukora byinshi birimo kubakira inzu  Imiryango 30 mu gihugu hose.

Kabera akavuga ko banahaye ingo ibihumbi 4578  amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

- Advertisement -

Ati ”Mu bindi bikorwa twagezeho birimo kwishyurira abaturage 1600 mituweli, twahaye  imodoka Umurenge wa Bumbogo twubaka n’ubwogero 13 mu Ntara y’iburasirazuba.”

Umuvugizi wa Polisi kandi, avuga ko hari amakoperative 11 yo mu Ntara y’Amajyaruguru ni iyo m’uburengerazuba  bateye inkunga banoroza Imiryango 4 itari ifite amatungo.

Ibi bikorwa byose Polisi yakoze, Umuvugizi yavuze ko byatwaye miliyoni zirenga 900 z’amafaranga y’uRwanda.
Iyi nzu bashyikirijwe na Polisi y’u Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni 10 y’u Rwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Ubuyobozi bwa Polisi n’Akarere ka Muhanga berekwaga aho abo baturage bari batuye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISEÉ

UMUSEKE.RW/Muhanga