Kuri uyu wa Mbere, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe nyuma y’imyaka hafi itatu ishize ufunzwe, abaturage bari bazindutse bazi ko bambuka bakajya Uganda ku mpamvu zitandukanye ntibyabakundiye “kuko hari ibitaranoga”.
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yari ku mupaka wa Gatuna, avuga ko hari abantu bahageze bashaka kujya Uganda ariko bamwe ntibyabakundira, gusa uwari ufite impamvu zihutirwa “nko kujya gutabara” yahawe uruhushya arambuka.
Ku mupaka wa Gatuna hari Abanyamakuru benshi baba Abanyarwanda n’abo muri Uganda baje kureba uko urujya n’uruza ruhagaze.
Amafoto yafashwe ari ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko imodoka zitwaye ibicuruzwa zabashije gutambuka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abayobozi b’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda baje mu Rwanda bagirana inama n’abo ku ruhande rw’u Rwanda gusa iyo nama yabereye mu muhezo.
Itangazamakuru ryabwiwe ko Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda aza guha Abanyamakuru ibisobanuro ku byavugiwe muri iyi nama.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo ubwo yasubizaga Umunyamakuru wo muri Uganda wamubajije impamvu abantu batambutse umupaka asubiza ko byatewe n’ikibazo cya COVID-19.
Kuri Twitter yanditse ati “Imodoka, Abanyarwanda bataha baratambuka ku mupaka wa Gatuna nk’uko bigenda ku yindi mipaka, hakurikijwe amasezerano ajyanye na COVID-19 muri Africa y’Iburasirazuba (EAC Covid protocols). Nk’uko byavuzwe mu itangazo inzego z’ubuzima z’u Rwanda n’iza Uganda ziri gukorera hamwe ku bijyanye n’amasezerano ajyanye na Covid, bizatuma abantu bose ku mpande zombi babasha kwambuka.”
AMAFOTO@NKUNDINEZA JP
JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW