Icyo gihe abahinzi bagejeje ikifuzo cy’uko babura uko bageza umusaruro ku isoko, bamusaba imodoka, Bidatinze, 2010 imodoka barayihawe ndetse itangira gukoreshwa ku buryo umusaruro ugezwa ku isoko wahise wiyongera.
Gusa iyi modoka yaje kugira ikibazo ijyanwa mu igaraje, aho yaje kuhamara imyaka itanu itarakoreshwa.
Bamwe mu bahinzi babwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bwa koperative bwagize imicungire mibi , bityo babura ubwishyu bwo gukoresha iyo modoka, biyambaza umushoramari ndetse bagirana amasezerano y’uko yabafasha kuyikoresha akazishyurwa nyuma ariko kuri ubu batazi irengero ry’iyo modoka, bagakeka yayegukanye.
Umwe yagize ati “Twari dufite umusaruro uhagije, noneho Perezida ajya kuza kudusura ,aduha imodoka, ikajya itwara umusaruro,igeze aho imera nk’isaza, kuva yajyanwa mu igaraje kugeza na nubu ntiturayibona.”
Yakomeje ati“Amakuru dufite ni uko bayihaye umushoramari(avuga ubuyobozi bwa koperative) kuko bari babuze ayo kwishyura mu igaraje ariko ntabwo bigeze bayizana ngo tuyibone byibura.”
Uyu muturage yavuze ko ubusanzwe imodoka yaparikwaga ku Murenge ,batazi igihe yapfiriye n’igihe yagiriye mu igaraje ,agakeka ko habayemo uburiganya.
Uyu muturage yavuze Kandi ko kuba badafite imodoka, byagize ingaruka ku musaruro ugezwa ku isoko.
Ati ” Ni ukuvuga ngo dufite koperative ariko imeze nkaho idahari. Tubona umusaruro tukawutangira make bitewe no kuba tudafite uburyo twawupakira. ”
- Advertisement -
Yakomeje ati” Turasaba ko abo bantu bakurikiranwa vuba, bakishyura ,iyo modoka koko yaba ihari ikagwaturwa ariko tukayibona.Ntituzi ngo iherereye muri uyu Murenge, ntituzi ngo iri mu Ntara iyi niyi.Ntabyo tuzi.”
Ku kibazo cy’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwivanze mu mikorere ya koperative yagize ati“Oya,ayo makuru ntayo nzi , ntayo mfite. Umurenge kimwe n’Akarere, ni abajyanama n’amakoperative, ubwo ni ukuvuga ngo inama nyinshi za koperative iyo zateranye, hari abashinzwe amakoperative mu Murenge bagomba kuba bahari. Cyane ko iyo koperative yahingaga inanasi, ni ukuvuga ngo agoronome w’Umurenge aba ahari, kandi nta byemezo babafatira. ”
Aba bahinzi barasaba ko abagize uruhare mu icungwanabi ry’umutungo wa koperative bakurikiranwa kandi imodoka bahawe n’umukuru w’Igihugu bakayisubizwa.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW