Gicumbi HC yageze ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’Intwari itsinze APR HC

webmaster webmaster

Ikipe y’Akarere ka Gicumbi y’umukono w’intoki Gicumbi Handball Club yageze ku mukino wa nyuma w’amarushanwa y’Intwari mu mukino w’intoki wa Hand Ball itsinze ikipe ya APR HC ibitego 39 kuri 26.

Bamwe mu bakinnyi ba Gicumbi HC bayifashije kugera kuri finali

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022, nibwo hakinwaga imikino ya  ¼ na ½ mu marushanwa y’Intwari (Heroes Tournament) mu mukino w’intoki wa Hand Ball, aho Gicumbi HC yahatambutse yemye.

Mu mikino ya ¼ Gicumbi Handball Club yacakiranye na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ikoranabuhanga (UR CST), gusa Gicumbi HC yaje kuba ikatisha itike ya ½ ku bitego 32 kuri 14.

Muri ½ Gicumbi HC yahuye na APR HC maze nayo iyisezerera ku bitego 39 ku bitego 26 bya APR HC. Gicumbi HC iba ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma uzaba kuri iki Cyumweru, aho izakina n’ikipe ya Police Handball Club.

Umukino wa nyuma ukaba uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 13 Gashyantare 2022, aho ubera kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali. Amarushanwa y’Umunsi w’Intwari (Heroes Tournament) yatangiye ku wa 5 Gashyantare 2022.

Ikipe ya Gicumbi HC yasoje imikino y’amatsinda iyoboye itsinda nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, harimo UR Nyagatare yatsinze ibitego 31 kuri 12, UR Rwamagana yatsinze ibitego 25 kuri 12 na Nyakabanda HC yatsinzwe ibitego 20 kuri 12.

Akarere ka Gicumbi ni hamwe mu hatangirijwe umukino wa Handball mu Rwanda mu mwaka w’ 1983, aho uyu mukino watangijwe mu bigo  bya Groupe Scolaire De La Salle Byumba na Ecole Normale Zaza . Utangizwa n’umudage Friedhelm Elias, ari naho wavuye waguka no mu bindi bice by’igihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

- Advertisement -