Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva mu 1959 – Min Bizimana 

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko umugambi wa Jenoside wateguwe kuva mu gihe cy'abakoloni

Muhanga: Ubwo bibukaga Abatutsi ibihumbi 35 biciwe i Kabgayi, Minisitiri wUbumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wateguwe kuva mu 1959.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko umugambi wa Jenoside wateguwe kuva mu gihe cy’abakoloni

Abatanze ubuhamya  bagarutse ku mubare munini w’Abatutsi ibihumbi  50 bari bahungiye i Kabgayi abagera ku bihumbi 35 barahicirwa.

Minisitiri wUbumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène  avuga ko kuvangura no kwica Abatutsi byahereye mu gihe cy’abakoloni bagenda babihererekanya kugeza kuri Repubulika ya mbere, iya Kabiri bigera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana yavuze ko hari  inyandiko  za Rwasibo Jean Baptiste wari Chef mu Bufundu (Gikongoro)  zigaragaza urwango yangaga Abatutsi anabikangurira Abahutu kwica abatutsi abasigaye akabamenesha ngo bajye mu Bugesera bataye imitungo yabo.

Ati: “Rwasibo yabwiraga abanyapolitiki ko Abatutsi ari umutwaro w’igihugu bityo ko bagomba kubikiza.”

Bizimana yavuze ko  usibye Rwasibo, n’uwari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe, Harerimana Gaspard yatangaga amafishi mu ibanga ngo bashyiremo amoko ya buri murezi.

Yanavuze ko hari abanyapolitiki n’abihayimana bishoye muri ayo macakubiri batatumaga abanyeshuri  b’Abatutsi batsinda ibizamini.

Yagize ati: “Mu gitondo  mbere y’uko nza hano i Kabgayi hari umuntu yambwiye ko mu mbwirwaruhame  yanjye ntagomba kugaruka kuri Musenyeri Peraudin.”

Abanyamahanga bunamiye abatutsi bishwe muri Jenoside

Uyu Muyobozi avuga  ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bitagamije guhembera urwango, ahubwo ari ukwibuka amateka mabi kugira ngo Abanyarwanda birinde ko atagomba kugaruka.

- Advertisement -

Yashimiye Ubuyobozi  buhari butavangura abanyarwanda, ahubwo buha buri wese amahirwe yo kwiga no gukora ibindi .

Perezida wa IBUKA mu Karere ka  Muhanga, Rudasingwa  Jean Bosco avuga  ko avuga ko abatutsi bari bahungiye i Kabgayi  bizeraga ko bazahabonera ubuhungiro, kuko ariho bivurizaga bakanahasengera, ariko benshi bahasiga ubuzima.

Yagize ati: “Mu bihumbi 50 by’abatutsi bari i Kabgayi imibiri  y’abarenga ibihumbi 12 niyo imaze kuboneka.”

Rudasingwa yavuze ko ashimira Inkotanyi kuko zabashije kurokora  abagera ku bihumbi 15.

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya  28 Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994 hashyinguwe imibiri 21.

Abaharokokeye bavuga ko hari aburizwaga mu modoka za ONATRACOM bakajya kujugunywa mu mugezi wa Nyabarongo, abandi bakicirwa mu Ngororero babanje kubacuza ibyo bafite.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye umuhango wo kwibuka
Bamwe mu ba Senateri, n’Abadepite bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.