Abagize inteko ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa n’akarengane (APNAC) bashimiye abagize inama ngishwanama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi imbaraga bakomeje gushyira mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yagaragaje ko Akarere ka Rusizi kaje muri 12 twa nyuma tutatangaga raporo y’uko guhera mu Kagari kugeza ku rwego rw’Akarere barwanya ruswa bitandukanye n’umwaka 2021-2022 hashyizwemo imbaraga.
Ku wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022 mu nama yahuje abo mu nteko ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa n’akarengane n’abagize inama ngishwanama ishinzwe ku rwanya ruswa n’akarengane bo mu Karere ka Rusizi hagaragajwe uko Rusizi ihagaze mu kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse Akarere gasabwa kunoza serivisi zihabwa abaturage.
MUREBWAYİRE Christine ni Umudepite mu nteko ishinga Amategeko abarizwa muri komisiyo y’ubuhinzi n’ubworozi yaje mu ihuriro rya APNAC- Rwanda ryigisha abantu kurwanya ruswa n’akarengane.
Ati ”Twaje kubabaza impamvu no kubahwitura. Muri 2021-2022 ni ibyo kwishimirwa Akarere kakoze ibikorwa byinshi, gahagaze neza. Ntibagatange serivisi barebye icyo umuntu ari cyo bajye bayimuha kuko umuturage ari ku isonga bayimuhe nta kiguzi.”
Bimwe mu bikorwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwakoze muri gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane kagaragarije abo mu Nteko ishinga Amategeko harimo gukora inama kuva mu Karere kugera mu Kagari, gushyira nomero za telefoni zabo ku biro bakoreramo no ku Tugari ndetse no kwegera abaturage bumva ibibazo byabo.
Akarere ngo kanatanze amahugurwa mu bikorera no mu banyeshuri no gukora urugendo rwo kwamagana ruswa n’akarengane no gutanga ibiganiro kuri radio.
Uuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko intambwe imaze guterwa badateze gusubira inyuma mu rwego rwo gukomeza guha umuturage serivise nziza hirindwa ruswa n’akarengane.
Dr. KIBIRIGA Anicet uyobora Rusizi ati ”Turifuza kuza ku mwanya wa mbere. Abadepite bashimye aho tugeze ntiduteze gusubira inyuma, turakomeza gukemura no gutega amatwi ibibazo by’abaturage, umuturage agire umwanya wo kwitangira igitekerezo n’ibibazo ahura na byo mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane.”
- Advertisement -
Yakomeje avuga ko n’ibibazo byagiye bigaragazwa ko abaturage batajya babanza kwishyurwa ahagiye kubakwa ibikorwa remezo bikagaragara ko Uturere dushyiramo intege nkeya mu kuzuza imyirondoro yabo ngo bishyurwe na byo bigaragaramo ruswa n’akarengane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugiye gushyiramo imbaraga imyirindoro ikajya yuzuzwa vuba byose bigendere hamwe.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW.