Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo Mugabekazi Liliane uregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022 Urukiko rwafunguye by’agateganyo Mugabekazi Liliane ni umwanzuro watangajwe mbere y’igihe bisabwe n’Ubushinjacyaha.
Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 23 Kanama 2022 ariko ku busabe bw’Ubushinjacyaha, umwanzuro warwo watangajwe uyu munsi.
Ku wa Kane tariki ya 18 kanama 2022 urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nibwo rwatangiye kuburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Mugabekazi Liliane acyekwaho icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame.
Ifungwa rya Mugabekazi Liliane ryaturutse ku ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ikanzu ibonerana igaragaza “akenda k’imbere” n’amabere, hari ku itariki 30 Nyakanga 2022, ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C.
Nyuma yaho iyo foto igiriye hanze ku mbugankoranyambaga impaka zabaye nyinshi birangira atawe muri yombi ajyanwa mu Rukiko akurikiranweho icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame.
Inyito y’iki cyaha ubwacyo yakuruye impaka muri rubanda ndetse no mu Rukiko bamwe bafashe gufunga uyu mukobwa nko kwihanukira.
Ubwo Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kubera ko bwavuze ko bukimukoraho iperereza ku cyaha bumucyekaho, Umubyeyi umubyara (Mama we) yatakambiye urukiko yemera kumwishingira, ngo abe yarekurwa akurikiranwe adafunzwe.
Mugabekazi Liliane yaburanye ahakana icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame kuko ntabyo yakoze.
- Advertisement -
Uyu mukobwa yireguye avuga ko ajya kwitabira kiriya gitaramo yari yambaye neza ahubwo mu gitaramo aribwo ibyishimo byamurenze ikoti yari yambaye rigafunguka mu buryo atamenye aza gufotorwa iriya foto yasakaye.
Yagize ati “Ndetse n’ako kenda Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga kerekanaga imyanya y’ibanga ni ibyago nagize, ikote nari nambaye ririfungura mfotorwa nambaye kuriya, ariko ni ibintu byambayeho ntari nagambiriye kuko naho nanyuze hose mbere yo kugera mu gitaramo naciye mu byuma bisaka abantu kandi nta kibazo nateje kuko nari nambaye neza.’’
Mugabekazi Liliane mu kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yasabye imbabazi anavuga ko iminsi amaze afunze yitekerejeho bihagije.
Umwanzuro w’Urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022 uvuga ko “Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Mugabekazi afungwa by’agateganyo.”
Urukiko rwagize ruti “Rutegetse ko Mugabekazi Liliane afungurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa.”
Mugabekazi Liliane umwirondoro we ugaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1998 avukira mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu kagali ka Kibaza, akaba ari Umucuruzi w’inzoga ahazwi nko Ku Gisimenti.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW