Umufatanyabikorwa, World Vision yasoje ibikorwa bye muri Rutare

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Mayor w'Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel asura ikusanyirizo ry'amata rya Rutare

Gicumbi: Umuryango World Vision wamurikiye Akarere ibikorwa bitandukanye wakoreraga abaturage, bimwe byahawe abaturage ibindi bishyikirizwa ubuyobozi.

Mayor w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel asura ikusanyirizo ry’amata rya Rutare

Iki gikorwa cyabaye ku wa 25 Kanama, 2022 mu Murenge wa Rutare.

Bimwe mu bikorwa World Vision yashyikirije abaturage muri uyu Murenge birimo inzu, inka zahawe abaturage, ubwiherero ndetse n’ubukarabiro byakozwe kuva muri 2007 ubwo uyu muryango watangiraga kuhakorera.

World Vision yanahuguye abaturage kurwanya igwingira mu bana babagaburira indyo yuzuye.

Abakobwa by’umwihariko ababyariye iwabo bigishijwe kudoda mu rwego rwo kubafasha kwibeshaho.

Manizabayo umukobwa wize kudoda ati: ”Ntako batari bagize, twe twarabyariye iwacu baduhaye amahugurwa yo kudoda ku buntu, nta muntu wapfa kongera kunshukisha udufaranga kuko niyo nakenera igitenge nakidodera cyangwa nkakigurira.”

Ngabonziza Sadi we ashima ko agace k’aho atuye kagejejwemo amazi.

Ati: ”Nta muntu wakekaga ko hano tuzabasha kujya tuvoma bitadusabye kujya mu kabande, World vision yaduhaye amazi kandi twaraguraga ijerekani ku igare dutanze amafaranga magana atatu.”

Umuyoboro w’amazi meza wubatswe mu bikorwa bya World Vision

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel ashima uruhare World Vision yagize mu Murenge wa Rutare, akavuga ko ibikorwa yashyikirije abaturage bizakurikiranwa n’inzego zose ntibyangirike.

- Advertisement -

Ati: ”Turashima cyane World Vision, hano nta we utazi byinshi mwakorewe n’uyu muryango, igisigaye ni ukureba uburyo tubibyaza umusaruro.”

Yavuze ko inka zahawe abaturage zifasha n’abaturanyi babo kubona amata, bigafasha mu kubaka indyo yuzuye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri World Vision, Mutabaruka Innocent avuga ko nubwo basoje amasezerano bari bafite mu Murenge wa Rutare bitavuze ko babacukije burundu, ngo haracyari iminsi micye yo kubafasha kunoza neza ibyari bigeze ku musozo.

Ati: ”Twasoje ibikorwa byacu hano muri Rutare, ariko ntabwo bivuga ko duhita tugenda nonaha, ntabwo twakwanga kubafasha niba mudukeneye.”

Yavuze ko abaturage basabwa kubungabunga ibikorwa bahawe kuko ari bo bifitiye akamaro.

World vision isoje imishinga yakoreraga muri uyu Murenge, imaze kubaha  amazi meza, yabubatse Ikigo Nderabuzima, n’ivuriro ry’amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko ibikorwa remezo bubakiwe na World Vision bazabibungabunga

Umuseke.rw/Gicumbi