Rachid Kalisa yashyize hanze impamvu zituma Police itegukana shampiyona

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na AS Kigali FC, Rachid Kalisa, ahamya ko Police FC bikigoye kwegukana igikombe cya shampiyona itarabasha kwihanganira abatoza ngo ibahe umwanya.

Rachid Kalisa yagaragaje impamvu Police FC itarabasha kwegukana igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Police FC, imaze imyaka ikomeje kuba myinshi itazi igikombe cya shampiyona kandi buri mwaka igerageza kongera imbaraga ihereye mu bakinnyi no batoza.

Igikomeza gutuma abakunzi ba ruhago mu Rwanda bibaza kuri iyi kipe, ni uburyo abayobozi bayo batajya bihanganira abatoza iyo igikombe cyabuze.

Umwe mu bayikiniye, Rachid Kalisa usigaye ukinira AS Kigali, abona bikigoye gutwara igikombe cya shampiyona muri iyi kipe mu gihe abatoza batihanganirwa ngo bahabwe umwanya uhagije wo gutegura ahazaza h’ikipe.

Ati “Njye mbona biterwa no kuba kwihangana k’ubuyobozi ntabyo. Kuko iyo umutoza atangiye kubaka ibintu by’igihe kirekire, hari igihe bahita bamwirukana. Buriya guhora uhindura cyane bituma nta kumenyerana kubaho mu ikipe.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko ikindi gituma iyi kipe itegukana igikombe cya shampiyona, biterwa n’uburyo igura abakinnyi benshi buri mwaka bigatuma hari abandi irekura kandi ibi bituma hahora hubakwa ibintu bishya.

Ati “Buriya iyo ufite ikipe nziza, biba byiza iyo utayihinduye cyane. Mbese nka nyuma ya shampiyona ukagumana abawe beza bose ukaba wakongeramo nk’umwe cyangwa babiri. Uko ugumana abawe beza niko biguha amahirwe yo kwegukana igikombe.”

Rachid ahamya Police FC ubusanzwe ari ikipe nziza kandi itanga byose ku bakozi bayo, yaba abakinnyi ndetse n’abatoza.

Mbere yo gutangira shampiyona, Umuyobozi w’iyi kipe y’Igipolisi, ACP, Yahya Kamunuga yavuze ko Mashami Vincent na bagenzi be nibategukana igikombe, bazirukanwa.

- Advertisement -

Iyi kipe ibitse igikombe kimwe cy’Amahoro yahawe na Casa Mbungo André, usigaye utoza AS Kigali FC.

Police FC nta gikombe cya shampiyona igira

UMUSEKE.RW