Inzara iratema amara muri AS Kigali y’abagore

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi n’abatoza ba AS Kigali Women Football Club, bararira ayo kwarika nyuma yo kuba bagiye kumara amezi atatu batazi umushahara uko usa.

AS Kigali WFC ikumbuye umushahara

Si kenshi amakipe aterwa inkunga na Leta yumvikanamo ikibazo cy’amikoro, cyane ko haba hari ingengo y’imari ihoraho.

Mu ikipe iterwa inkunga na AS Kigali WFC, bakumbuye umushahara nk’uko umubyeyi akumbura umwana we yibyariye.

Muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi bamwe b’ikipe, bamaze amezi abiri badahembwa ndetse batangiye ukwa Gatatu.

Amezi bamaze badahembwa ni ukwa munani n’ukwa cyenda, ndetse ukwa cumi kwinjiyemo batazi uko umushahara usa.

UMUSEKE wifuje kuvugisha ubuyobozi bwa AS Kigali WFC kuri aya makuru avugwa mu ikipe, ariko umuyobozi wayo, Twizeyeyezu Marie Josée ntiyasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

Impamvu zo gutinda guhembwa muri iyi kipe, kwaturutse ku kuba Umujyi wa Kigali waranze kuyiha amafaranga kuko wasabye kubanza guhabwa raporo y’uko andi yajyanye muri CAF Women Champions League [CECAFA] yakoreshejwe.

Iyi kipe ikomeje kuvugwamo ibibazo by’amakimbirane ya hato na hato.

AS Kigali WFC igiye kumara amezi atatu idahembwa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -