Abanyeshuri biga ndetse n’abarangije mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Gishari banejejwe na gahunda yo kubahuza n’abakoresha biciye muri Career Fair Day kuko babyitezeho kubabera isoko y’imirimo.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ubwo muri IPRC Gishari haberaga igikorwa cyo guhuza abanyeshuri n’abashoramari baganira ku mahirwe ari ku isoko ry’umurimo.
Maniriho Emmanuel ni umunyeshuri wa IPRC Gishari mu mwaka wa mbere akiga ubukanishi bw’imodoka, yishimiyeko yahawe amakuru atandukanye y’uburyo yabona akazi.
Ati “Nasuye Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG bavuze ko ushobora gutangira ucukura imyobo y’amapoto ariko buhoro buhoro ukagenda ukarishya ubumenyi, hanze aha akazi karabuze ariko nuko tuba tutazi ngo ndagana he, ndagasaba nde, kuba badusanze hano ku ishuri bakatwereka ibyo bakora, bakatubwira ibisabwa kugirango tubone ako kazi, bakatwereka ko bishoboka ko twakora ni byiza cyane.”
Uwimpuhwe Diane, warangije kwiga mu ishami rya Electronics and Telecomunication yavuze ko iyi gahunda yo kubahuza n’abakoresha yamufashije kubona aho yimenyereza umwuga kuko bizamubera isoko yo kubona akazi.
Yagize ati “Nk’urubyiruko bari kudufasha kubona imenyerezamwuga warangiza ukaba wabonamo akazi, wajyaga ahantu kuko batakuzi bikakugora kwinjira ariko kuko bafite imikoranire n’ishuri ryacu bidufasha kujya muri za sosiyete.”
Mutoni Jeannette yiga mu mwaka wa kabiri ibijyanye n’amasomo y’ubuhinzi akoresha imashini muri IPRC Gishari, yishimiyeko iki gikorwa yakiboneyemo aho kwimenyereza umwuga ndetse bishobora no kumubyarira akazi, ahamya ko nk’abakobwa bateye imbere mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Ati “Twese dufite amahirwe angana, umuhungu arubaka n’umukobwa arubaka, akora imashini nanjye nkayikora, nabwira abakobwa bagenzi banjye ko twese dushoboye kandi dukwiye kujya ku isoko ry’umurimo tugahangana na basaza bacu tudafashwe nk’abadashoboye.”
Umuyobozi wa IPRC Gishari, CSP David Kabuye yavuze ko iki gikorwa cya Career Fair Day kigamije guhuza abanyeshuri n’abakoresha mu rwego rwo kwereka abikorera ubumenyi batanga no kwereka abanyeshuri ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
- Advertisement -
Ati “Uyu munsi hari igikorwa twise Career Fair Day, aho duhamagara abikorera bagahura n’abanyeshuri hagamijwe ko bahura nabo bakamenya ibyo bakora, ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’abikorera bamenye ibyo twigisha, hakamenywa niba koko ibyo twigisha aribyo bikenewe ku isoko ry’umurimo.”
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro, Dr. Sylvie Mucyo asanga guhuza abanyeshuri n’abakoresha ari amahirwe akomeye ku banyeshuri.
Ati “Iki gikorwa ni amahirwe akomeye yo guhuza abanyeshuri n’abakoresha bakaganira ku mahirwe y’imirimo aboneka ku isoko, ni amahirwe kandi kuri za kompanyi mu kugira uruhare mu gutahura ahakiri icyuho bakatwereka aho gushyira imbaraga mu gusohora abanyeshuri bafite ubumenyi bwuzuye.”
Career Fair Day ni umunsi uzajya uba ngaruka mwaka, aho kuri ubu mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro byakozwe muri IPRC Gishari, IPRC Tumba na IPRC Kigali, gusa amashuri yose agomba kubigira umwihariko.
Muri IPRC Gishari abanyeshuri basaga 1,385 baharangije bose bagiye bashakirwa aho bakorera imenyerezamwuga ndetse bamwe muri bo bungukiramo akazi. Ni mugihe iyi gahunda kandi izagera no ku bandi 1,417 barimo kwiga ubu.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW