Abarimu 154 baturutse muri Zimbabwe bageze mu Rwanda kwigisha amasomo atandukanye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere uburezi.
Biteganyijwe ko bahita batangira amahugurwa y’iminsi IBIRI agamije kubereka icyerekezo n’imikorere y’igihugu.
Aba barimu baje mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022.
Mu Ukuboza, 2021, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo muri Zimbabwe, akaba yari amasezerano yo gushyiraho uburyo buboneye bwerekeye uko abarimu bo muri Zimbabwe bazaza kwigisha bagenzi babo bo mu Rwanda.
Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi avuga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha amasomo y’icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye naza Kaminuza.
Abo barimu bazafasha n’abandi bakozi mu zindi nzego zikeneye abantu bakoresha Icyongereza kenshi.
U Rwanda rwemeranyijwe na Zimbabwe ko ruzakira abarimu 477.
Nyuma yo gushyira hanze amatangazo y’aka kazi, abarimu 500 ni bo batanze amadosiye agasaba hatoranywa 401 ari na bo bakoze ikizamini cy’ikiganiro ariko 224 baba ari bo batsinda nk’uko ikinyamakuru Chronicle cyo muri Zimbabwe cyabitangaje.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe, Simon Masanga, yatangaje ko abakandida batsinze bakanahugurwa bazahita boherezwa mu Rwanda.
- Advertisement -
Yagize ati “Ibikorwa byo gushaka abarimu birakomeje. Kugeza ubu twarangije icyiciro cy’abarimu 200; mu gihe nta gihindutse kuri gahunda ihari bazoherezwa ku wa 17 Ukwakira.”
Amahugurwa ategura aba barimu yatanzwe n’impuguke zo muri Zimbabwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bahabwa amakuru y’ibanze mbere yo gutangira akazi kabo mu gihugu gishya.
Mbere yo guhabwa ayo mahugurwa babanje guhabwa ibizamini byanditse hakoreshejwe iyakure ndetse n’iby’ikiganiro ni ko byakozwe, byose bikaba byararangiye mu mpera za Kanama uyu mwaka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda wari unayoboye itsinda ryakurikiranye ikizamini cy’ikiganiro n’amahugurwa y’aba barimu yatangaje ko ibyo bazagenerwa bizaba bishimishije.
Ati “Icyo navuga ni uko ibyo bagenewe bishimishije. Sinatangaza ingano y’ibyo tuzabaha, ariko uyu ni umushinga ukomeye hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.”
Biteganyijwe ko bazigisha mu byiciro bine birimo icy’uburezi bw’ibanze, imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rw’amashuri yisumbuye, ubumenyingiro mu mashuri makuru ndetse n’icya kaminuza n’amashuri makuru.
Abakandida bazigisha mu mashuri y’imyuga yo ku rwego rwa kaminuza n’abo mu by’ubuvuzi basonewe ikizamini cyanditse bakoreshwa icy’ikiganiro gusa kuko bafatwaga nk’abashoboye.
AMAFOTO@MINEDUC Flickr
UMUSEKE.RW