Ingabo z’u Rwanda zatahuye ubundi bubiko bw’intwazo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Intwaro ingabo z'u Rwanda zatahuye mu ishyamba ryahoze ari indiri y'ibyihebe

Abasirikare b’u Rwanda bari muri Mozambique batahuye ububiko bw’intwaro ahohoze ibirindiro by’ibyihebe, hitwa Mbau mu Ntara ya Cabo Delgado.

Intwaro ingabo z’u Rwanda zatahuye mu ishyamba ryahoze ari indiri y’ibyihebe

Ku wa Gatanu ingabo z’u Rwanda zavuze ko zavumbuye ububiko bw’ibikoresho byahishwe n’ibyihebe bya Ansar Al Sunnah Wa Jammah.

Ubu bubiko bwa kabiri ingabo z’u Rwanda zivumbuye bwari ahitwa Miloli, ahahoze icyicaro gikuru cy’ibyihebe mu ishyamba ryitwa Limala, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’akarere ka Mocimboa da Praia.

Aka gace kasanzwemo ububiko kahoze ari indiri ya biriya byihebe nk’uko ingabo z’u Rwanda zibivuga, ariko ziza kuhabirukana zifatanyije n’ingabo za Mozambique muri Kanama, 2021.

Inkuru iri ku rubuga rw’ingabo z’u Rwanda, ivuga ko hari amakuru y’uko ibyihebe bya Ansar Al Sunnah Wa Jammah (IS Mozambique) byagerageje kugaruka gutwara ziriya ntwaro ariko ntibyabahira.

Hashize igihe gito ingabo z’u Rwanda zitangaje ko zavumbuye ububiko bw’intwaro nini n’into zakoreshwaga n’ibyihebe.

Ingabo z’u Rwanda zavumbuye ububiko bw’intwaro z’ibyihebe

- Advertisement -

IVOMO: MoD

UMUSEKE.RW