Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe n’icyemezo cya Leta ya Congo cyo kwirukana ku butaka bwayo Ambasaderi Vincent Karega, ni itangazo risubiza iryo Congo yaraye isohoye rikubiyemo imyanzuro yafashwe n’Inama Nkuru y’Umutekano.
Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zirikanuye ku mipaka, zikaba zikomeza kugenzurira hafi ibiri kubera hakurya muri Congo nyuma y’imirwano mishya ya M23.
U Rwanda kandi rwavuze ko ikindi giteye impungenge ari ukuba ingabo za Leta ya Kinshasa zikomeza gukorana na FDLR, no kugerageza gukoresha imbunda nini mu nkengero z’imipaka yarwo, ndetse no kuba amagambo y’urwango ku Rwanda akomeza gukoreshwa n’abayobozi ba Congo.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko rukomeza kwereka amahanga ko muri Congo hari amagambo y’urwango ku Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ndetse bakaba bakorerwa ibikorwa bibi.
U Rwanda ruravuga ko rubabajwe no kuba Congo irugira urwitwazo kugira ngo “ihishe intege nke mu miyoborere yayo no mu nzego z’umutekano.”
Itangazo ry’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko rwiteguye gukomeza gushyigikira ibikorwa byo gushaka ibisubizo by’ibibazo bya Congo mu nzira y’amahoro, harimo ibiganiro byatangiye, iby’i Nairobi n’iby’i Luanda muri Angola.
Congo yo mu itangazo ryayo ryo ku wa Gatandatu, yafashe icyemezo cyo guha Ambasaderi w’u Rwanda amasaha 48 akaba yavuye ku butaka bwayo.
Ibihugu byombi biraterana amagambo, mu gihe inyeshyamba za M23 zirukanye ingabo za Leta muri Teritwari ya Rutshuru mu mirwano mishya yubuye.
Kuri iki Cyumweru kandi i Goma habereye imyigaragambyo, aho urubyiruko rubisabwe na Sosiyete civile yaho, bagiye mu mihanda kwamagana u Rwanda “barushinja gufasha M23”.
- Advertisement -
Congo yahaye amasaha Ambasaderi w’u Rwanda ngo ave ku butaka bwayo
UMUSEKE.RW