Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa RD Congo, Adolphe Muzito yongeye gushimangira icyifuzo cye cyo kurwana n’u Rwanda ashyira hanze ibyifuzo bye 10 byo gutsinda iyi ntambara.
Uyu mugabo usanzwe uzwiho urwango ku Rwanda n’abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda yongeye gushimangira ko Congo ikwiriye gushoza intambara y’amasasu k’u Rwanda maze ikigarurira Umujyi wa Gisenyi n’utundi duce.
Muzito yasabye gutegura imyigaragambyo y’abaturage mu gihugu hose avuga ko RD Congo igomba kuva mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nta yandi mananiza.
Muzito aherutse gusaba ko ahari ibendera ry’u Rwanda hose muri Congo ritwikwa kuko atifuza kuribona mu kirere cya Congo. Mu byifuzo bye harimo gucunga umutekano w’ubutaka bwa Congo nta kujenjeka no kubaka ubudahangarwa mu kwirwanaho kwa rubanda.
Uku kwirwanaho kwa rubanda birimo ibyagaragaye mu myigaragambyo yabaye kuwa 31 Ukwakira 2022 aho abigaragambya bitwaje imihoro, amahiri, amashami y’ibiti n’ibindi bashaka kwinjira mu Rwanda ku ngufu.
Uyu mugabo yasabye ko hakorwa ubukangurambaga bwo gutera inkunga ingabo za Leta n’indi mitwe bafatanyije ku rugamba irimo FDRL kugira ngo batsinde ingabo za M23 yise iz’u Rwanda.
Yasabye kandi ko Leta ya Congo yajya kure ibiganiro byose byayihuza n’u Rwanda n’umutwe wa M23 n’abo yise ba ‘Shebuja’ ndetse no guhiga bukware ukekwa gukorana n’u Rwanda haba mu bigo bya Leta, iby’igenga, mu butasi no mu gisirikare cya Congo.
Mu byifuzo bye yasabye ko hashyirwaho ibihano bikakaye ku muntu wese batitaye ku mirimo ye uzafatirwa mu bikorwa byo kunyereza imishahara y’abasirikare n’abatasi kuko ngo bibaca intege ku mirongo y’urugamba.
Yongeye gusaba ashimitse ko habaho gusesa amasezerano yose u Rwanda rufitanye na Congo ndetse igihugu cye kikava mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
- Advertisement -
Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe asaba gukangurira abanyecongo bose kurwana intambara yo kwamagana u Rwanda byaba ngombwa bakambuka bakigarurira ubutaka bwarwo.
Yasoje yibutsa ko “gutsindwa urugamba atari ugutsindwa intambara” ko bagomba guharanira ubumwe n’ubusugire bw’igihugu.
Adolphe Muzito ni umwe mu batemera ko Tshisekedi yatsindiye kuba Perezida wa RD Congo ko no gufata imyanzuro bimugora kuko yabaye nk’igikoresho.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW