Abagabo batatu bo mu Karere ka Ruhango bafunzwe bakekwaho gutemesha imihoro abaturage. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko bikekwa ko ari abajura.
UMUSEKE wamenye amakuru ko ku mugoroba wo ku wa 02 Ugushyingo 2022, abagizi ba nabi bitwaje imihoro mu masakoshi bateze abaturage babiri, barimo umwe usanzwe utanga serivisi z’itumanaho, Mobile Money (agent), barabatema bagamije kubambura, ariko inzego z’umutekano zitabara batarashiramo umwuka.
Umuyobozi w’AKarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yahamirije UMUSEKE ko abakekwaho biriya bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati ”Byabaye mu ijoro ry’ejo ariko ni abantu baketswemo abajura bashakaga kwiba, hanyuma basanga abantu mu nzira bagenda, ntabwo tuzi niba ari umwe cyangwa ari benshi, ariko abantu bahohotewe bo ni babiri.”
Yakomeje agira ati ”Birakurikiranywa, abakekwa ni batatu barafashwe, bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ya Ruhango.”
Uyu muyobozi yavuze ko abahohotewe bihutanywe kwa muganga. Umwe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza ya Butare, undi we yahise asezererwa.
Meya Habarurema yabwiye UMUSEKE ko muri uyu murenge hadasanzwe ubugizi bwa nabi, asaba abantu kudakuka umutima.
Yagize ati “Abaturage bakwiye gukomeza kwikorera akazi bisanzwe nta gitangaza gihari, iyo umujura aje, hari inzego zikora akazi nk’uko zagakoze.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati ”Akarere ka Ruhango karatekanye nta bugizi bwa nabi budasanzwe buhari, ariko uwo muntu umwe cyangwa babiri, ntabwo dushobora kugira ahantu habura umuntu umeze gutyo.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ku mugoroba hari abantu bikekwa ko ari abajura bitwaje imihoro mu masakoshi batangiye kwambura abaturage by’umwihariko abakora akazi ko gutanga serivisi z’itumanaho mu mujyi wa Ruhango. Ugerageje kubyanga agirirwa nabi.
Ibi bibaye mu gihe nabwo muri Kanama uyu mwaka muri aka Karere, umupolisi witwa Mukeshimana Claudine ukorera kuri Sitasiyo ya Byimana, n’undi mugabo bakomerekejwe n’abagizi ba nabi babatemye.
TUYISHIMIRE RAYMOND & MUHIZI Elisée/UMUSEKE.RW