Mudacumura Jean Baptiste w’imyaka 22, arakekwa kwica umwana wa mukuru we w’imyaka 12 amutemye .Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa 03 ugushyingo 2022,mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mugabo yazindukiye mu rugo rwa mukuru we witwa Nzabihimana Claude ahura n’umwana we w’imyaka 12 warugiye ku bwiherero amutema mu mutwe akoresheje umuhoro,ahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba Cyriaque ntiyifuje kugira byinshi adutangariza kuko yari mu nama. Gusa umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari,SEDO,yabwiye UMUSEKE ko bikiba inzego zitandukanye zahageze, zigakora iperereza.
Yagize ati”Twarabimenye, byabaye ejo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.Amakuru avuga ko ari amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo.”
Yakomeje agira ati”Inzego z’umutekano zarahageze,Polisi,abasirikare n’Urwego rw’Ubugenzacyaha zarahageze.”
Amakuru avuga ko hari undi mugabo wabanje gukomeretswa akajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Rugabano nyuma akagezwa ku Bitaro bya kirinda.
Ukekwa gukora aya mahano yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo abiryozwe.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW