Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko utazongera kuva ku butaka bwa RD Congo usubire mu buhungiro nk’uko wigeze kubigenza ubwo mu mwaka wa 2013 watsindwaga, urahirira gushyira iherezo ku byatumye begura intwaro.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 rivuga ko mu gihe Leta ya Congo yanze ibiganiro bazarwana nayo kugeza ku iherezo.
M23 yatangaje ko amahitamo yabo ari ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo, ariko niba Kinshasa yahisemo intambara, igomba kwirengera ingaruka zayo.
Umuyobozi w’uyu mutwe Bwana Bertrand Bisiimwa yavuze ko “Ufite imbaraga azatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu duce yatakaje.”
Uyu mutwe wamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko ku wa 8 Ugushyingo 2022, Ingabo za Leta ya Congo zakoresheje indege z’intambara zisuka ibisasu mu duce dutuwe n’abaturage, zica abasivili abandi barahunga.
Nta mibare y’abishwe n’izi ndege irajya ahagaragara, gusa amakuru aturuka ahatewe amabombe avuga ko hari abaturage bapfuye abandi barakomereka.
M23 yavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ibyaha by’intambara bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi mu bice igenzura kandi bibangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Uyu mutwe warahiye ko “Udateganya gusubira mu nkambi z’impunzi ahubwo igomba kwirwanaho ukarinda abaturage.”
Uyu mutwe uyoborwa ku rugamba na Gen Sultan Makenga, washimangiye ko wiyemeje gushyira iherezo ku muzi w’ibibazo byatumye begura intwaro.
- Advertisement -
Wavuze ko Leta ya Congo ititaye ku nzira y’ibiganiro byasabwe n’Umuryango w’Abibumbye, AU ndetse na EAC ahubwo ushaka intambara bakaba bagiye kujya mu mitsi nta yandi mahitamo.
M23 isobanura ko ari abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo, bashaka kuba mu gihugu cyabo batekanye n’imiryango yabo.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanze burundu ibyo kujya ku meza y’ibiganiro na M23, ivuga ko izayirasa igasubira mu nkambi z’impunzi aho yateye ituruka.
Kugeza ubu nta gace na kamwe kagenzurwa na M23 kari kigarurirwa n’Ingabo za Leta kuko uyu mutwe wafunze inzira z’ubutaka zose zinjira mu matware yawo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW