M23 yagereranyije ibiganiro by’i Nairobi nk’ikinamico

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yatangaje ko ibiganro bya Nairobi bitazatanga umusaruro mu gihe cyose utaratumirwa

Umutwe wa M23 watangaje ko ibiganiro by’amahoro byahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje yitwaje intwaro ,bitazatanga umusaruro mu gihe cyose itaratumirwa, ibigereranya nk’ikinamico barimo.

M23 yatangaje ko ibiganro bya Nairobi bitazatanga umusaruro mu gihe cyose utaratumirwa

Uyu mutwe utangaje aya magambo mu gihe ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2022, hatangiye ibiganiro hagati ya leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, byafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no gusaba iyo mitwe kurambika intwaro hasi, ikanirukanwa muri Congo.

Nyuma y’ibyo byemezo, Umuvugizi wungirije  wa M23 mu bya politiki, Canisius Munyarugero, yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro by’amahoro batari guhabwa umwanya bityo ko ari umukino w’ikinamico bibereyemo bidashobora gutanga umusaruro.

Yagize ati “Kuba bitureba ntidutumirwe hari ikindi warenzaho? Ubwo iyo ni ikinamico, ikinamico nirangira tuzajya mu buryo. Ko ari twe turebwa n’ikibazo cyane ahubwo igituma tudatumirwa n’iki?”

Mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere mu cyumweru gishize,yatumijwe na  Perezida wa Angola João Lourenço, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo ko umutwe wa M23 uhagarika kugaba ibitero ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Nyuma y’ibyo byemezo, M23 yari ihanzwe amaso ko yabishyira mu bikorwa ahubwo imirwano yongera kubura mu duce twegereye hafi ya Goma.

Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe ushinzwe ibikorwa bya Politiki, Munyarugero canisius, yabajijwe niba  kuba  iNairobi bataratumwe byaba bifitanye isano n’uko batashyize mu bikorwa ibyemezo bya Luanda.

Yakomje agira ati ‘Gusaba ni kimwe no gushyira mu bikorwa ni ikindi. Mu byo badusabye twabonaga ko bishobka hari ibyo twahagaritse imirwano rwose kandi nta rubanza, nta kibazo.”

Mu biganiro bya Luanda, harimo umwanzuro usaba umutwe wa M23 kuva mu duce wigaruririye ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, kandi uko gusubira inyuma kukagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.

- Advertisement -

Avuga ku byo kurekura uduce bafashe yagize ati “Twava muri utwo duce tujya he? Ese birashoboka ko twava   iwacu tukajya iwa’abandi?, turacyategereje ko dusubizwa”

Mu biganiro by’ejo i Nairobi, nabwo hongeye gufatwa ibyemezo birimo gusaba imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo kugana inzira y’ibiganiro.

Hanzuwe kandi hakenewe mu buryo bwihuse gucyura imitwe yitwaje intwaro yose yo mu bihugu by’amahanga ibarizwa muri Congo

Kugeza ubu ntibizwi neza naba M23 iza kwemera ikarekera kurwana ndetse ikarekura uduce yafashe nk’uko ibisabwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW