Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022,yeguye ku mirimo ye ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mpamvu z’uburwayi.
Dr Iyamuremye mu ibaruwa yasobanuye ko kubera ubwo burwayi, akeneye gufata umwanya wo kwivuza bitabangamiye inshingano ze.
Dr Iyamuremye Augustin yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye.
Yagize ati “ Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”
Ku rubuga rwa twitter rw’Inteko Ishingamategeko y’uRwanda,batangaje ko “ku munsi w’ejo tariki ya 9 Ukuboza 2022,Inteko Rusange izagezwaho uko kwegura yemeze ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.”
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW