PNL: Abakinnyi barindwi ntibemerewe gukina umunsi wa 15

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryatangaje abakinnyi barindwi batemerewe gukina umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Abakinnyi barindwi ntibazakina imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona

Imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona, izatangira gukinwa ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza hakinwa imikino itanu. Uyu munsi uzasozwa tariki 23 Ukuboza hakinwa imikino ibiri.

Abakinnyi batemerewe gukina kuri uyu munsi wa 15 wa shampiyona, barimo: Mugisha Bonheur [APR FC], Kwitonda Ally [AS Kigali], Duru Mercy Ikemna [Gorilla FC], Harerimana Obed [Musanze FC], Karema Eric [Gorilla FC], Kwizera Bahati Émilien [Rutsiro FC] na Watanga Shukulu Jules [Rutsiro FC].

Imikino iteganyijwe tariki 21 Ukuboza 2022:

  • Espoir FC vs Gorilla FC [15h]
  • Sunrise FC vs AS Kigali [15h]
  • Musanze FC vs Police FC [15h]
  • Rwamagana City vs Mukura VS [15h]

Imikino iteganyijwe tariki 22 Ukuboza 2022:

  • Étincelles FC vs APR FC [15h]

Imikino iteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2022:

  • Marine FC vs Kiyovu Sports [15h]
  • Rayon Sports vs Gasogi United [15h]

Mugisha Bonheur [uri inyuma iburyo] wa APR FC ntiyemerewe gukina umukino ikipe izasura  Étincelles FC
UMUSEKE.RW