Nyanza: Abakozi ba AGRUNI inzara irabarembeje

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abakozi ba AGRUNI muri Nyanza inzara irabarembeje
Abakubura mu muhanda wo mu mujyi wa Nyanza n’uwo munyengero zawo, bakorera Kompanyi yatsindiye isoko yitwa AGRUNI barataka inzara.
Abakozi ba AGRUNI muri Nyanza inzara irabarembeje
Mu byo bumvikana bavuga baremeza ko amezi abiri ashize nta mushahara, badusabye ko imyirondoro yabo itajya ahagaragara kuko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo nuko bashobora kwirukanwa mu kazi.

Umwe ati“Ikibazo dufite nk’abakozi bo mu muhanda dukorera Kompanyi yitwa AGRUNI nuko tutari guhembwa batwimye umushahara wacu amezi abiri arashize tudahembwa hari n’ubwo umuntu ataha ntarye kandi twitwa ngo turakora.”

Undi nawe ati“Turakennye kandi twaraje mu kazi tuvuga ngo twikenure ubu inzara itumereye nabi.”

Ikindi aba bakozi bahurizaho ni uko umushahara bahabwa ari mucye ungana n’ibihumbi makumyabiri na bine magana atanu y’u Rwanda ku kwezi kuko bagenerwa makumyabiri na bitanu ariko bagakatwa amafaranga magana atanu y’u Rwanda, iyo babivuga babishingira uko ibiciro ku isoko bihagaze ubu.

Diogene Mitari umuyobozi wa AGRUNI yabwiye UMUSEKE ko aba bakozi ukwezi kumwe ariko batarahembwa, kandi nabyo byatewe n’ibibazo bya banki bakorana, nta gihe atanga bazahemberwa.

Ati“Ukwezi kwa cumi na kumwe habaye ikibazo cyo guhererakanya amafaranga kuri banki nabyo birakemuka bayabone nyuma ukwa cumi na biri bareke kurangire bazayabona nta kibazo gusa nta gihe twagena bizaterwa n’ibibazo bya banki igihe bizakemukirwa.”

Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme we avuga igihe umushahara w’aba bakozi uzaba wagereye ku makonti yabo.

Ati“Habaye ikibazo muri system yabo y’amafaranga muri AGRUNI ariko n’ibintu bitari bisanzwe kandi bitarenze kuwa gatanu amafaranga bazaba bayabonye y’ukwezi kwa cumi na kumwe naho ukwa cumi na biri bazayahabwa mu kwezi gutaha.”

Kompanyi ya AGRUNI ikoresha aba bakozi bavuga ko bahembwa umushahara mucye, ivuga ko umushahara ungana n’akazi uko katanzwe nuko kagenwe kandi uwukorera abanza kuwemera mu gihe yaba atawemera asezererwa byemewe n’amategeko akajya ahabona hari mwinshi.

- Advertisement -

Abakozi b’AGRUNI bakubura mu muhanda bahera saa moya za mugitondo bakageza saa sita z’amanywa maze bakajya mu karuhuko bakagaruka saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Théogène NSHIMIYIMANA /  UMUSEKE.RW i Nyanza