Kwipimisha Covid-19 ku bagenzi bajya n’abava i Burundi byakuweho

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Abanyarwanda bajya mu Burundi barishimira ikurwaho ry'ibihumbi 15 Frw yo kwipimisha Covid-19

Guverinoma y’u Burundi yakuyeho icyemezo cyo kubanza kwipimisha Covid-19 ku bagenzi bajya muri iki gihugu, ibintu byakiriwe neza n’Abanyarwanda basabwaga ibihumbi 15Frw byo kubanza kwipimisha.

Abanyarwanda bajya mu Burundi barishimira ikurwaho ry’ibihumbi 15 Frw yo kwipimisha Covid-19

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rusange no kurwanya SIDA mu Burundi ryasohowe kuri uyu wa 5 Mutarama2023 rishyizweho umukono na Minisitiri Dr. Slyvie Nzeyimana.

Iri tangazo rimenyesha abagenzi bava n’abajya mu Burundi bakoresheje inzira zo mu kirere no ku butaka ko bitakiri ngombwa kubanza kwipimisha Covid-19, gusa abagenzi bajya mu bihugu bisaba kubanza kwipimisha bagomba kuzajya bubaha izi ngamba.

Umwe mu banyarwanda bajya mu Burundi bakoresheje umupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi, avuga ko ibihumbi 15 Frw basabwaga yo kwipimisha Covid-19 byari umuzigo kuri bo, ibintu banitezeho kongera ubuhahirane n’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Imana yacu yarakoze ikoresheje abakozi bayo bagakuraho iki kintu, amafaranga kuyabona cyari ikibazo, amafaranga ubu ntakiboneka kandi nawe urabibona ko mu Bugarama ntacyo twejeje twayakuraho.

Kwambuka uragenda ukerekana urupapuro rw’inzira gusa, wagaruka bakagutereraho kasha ntakindi, nta mafaranga tugitanga.

Ikintu abayobozi bakoze cyo gukuraho ariya mafaranga barakoze rwose yari atubangamiye, bigiye gutuma tujya mu Burundi twisanzuye kandi nabo baze mu Rwanda bisanzuye.”

Umwe mu bayobozi b’Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara waganiriye n’UMUSEKE yavuze ko umubare w’abarundi baza mu Rwanda wiyongereye, aho bari kunyura ku mupaka w’Akanyaru B.

Yagize ati “Twe turakira abaturage bavuye i Burundi, bo bari kuza baciye ku byambu byafunguwe ariko abaturage banjye bo ntibaremererwa kujya hakurya.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo barimo bakira abarundi baza mu Rwanda, bo bakigowe nuko abaturage b’uyu murenge wa Nyanza batarafungurirwa umupaka n’igihugu cy’u Burundi.

Ati “Abaturage banjye ntabwo baremererwa kujya hakurya, umurenge aho uherereye ntaho bihuriye n’umupaka u Burundi bwemerera abaturage kuhaca, umupaka dufite ntabwo ukora ntibarawufungura. Twe dufite umupaka w’Akanyaru B kandi umupaka uri gukoreshwa ni Akanyaru A.”

Kuva mu 2015 kugeza muri Werurwe 2022, imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yose yari ifunze kubera kutumvikana hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda nirwo rwafunguye imipaka ku ikubitiro kuwa 7 Werurwe umwaka ushize, u Burundi nabwo buza gufungura amayira nyuma.

Ni ibintu byakiriwe neza n’abaturage b’ibihugu byombi kuko byatumye bongera guhahirana, ndetse imiryango ibasha gusurana.

Kuri ubu umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri ahashimishije kuko abayobozi bombi bemeye gusasa inzobe ku bibazo bari bafitanye, dore ko intumwa z’u Burundi ziheruka kuza mu Rwanda gushishikariza impunzi zihari kuba zataha mu gihugu cyazo nyuma y’uko bahunze mu 2015 ubwo haburizwagamo ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW